Friday . 13 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran

Friday 13 March 2026
    Yasomwe na

Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ari “ishema rikomeye” kuba arimo kwica abo mu butegetsi bwa Iran mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki gitondo yanditse ku rubuga rwe Truth Social ati: “Turimo gusenya nyabyo ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran, igisirikare, ubukungu n’ibindi.

“Igisirikare cya Iran cyagiye, igisirikare kirwanira mu kirere nta kigihari, za misile, n’ibindi byose birimo gusibwa, kandi n’abategetsi babo bavanywe ku isura y’isi”.

Hagati aho Iran yo ikomeje ibitero byo kwihimura kuri Israel n’ibihugu bituranye na yo aho Amerika ifite ibirindiro by’ingabo.


Ayatollah Khamenei na benshi mu bayobozi bakuru ba Iran bishwe mu mpera za Gashyantare.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ubu kirimo guhangana n’ibitero bya za misile zarashwe na Iran zerekeza kuri Israel

Intabaza ziburira rubanda zumvikanye mu bice byibasiwe muri Israel kandi ubutumwa bwo kuri telephone bubwira abantu kujya mu bwihisho bwoherejwe mu bice bitandukanye bya Israel, nk’uko ingabo zibivuga.

Trump we yavuze ko Amerika ifite intwaro “zitagereranywa, n’igihe gihagije” – ati: “Murebe ibigiye kubabaho uyu munsi”.

Aterekanye ibihamya, Trump ashinja abategetsi bwa Iran “kwica inzirakarengane” mu myaka 47 ishize.

Ati: “None ubu, njyewe Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndimo ndabica. Mbega ibintu biteye ishema gukora!”.

Hari abantu bashyigikiye ibikorwa n’amagambo ya Trump, mu gihe abandi bamunenga gushora isi mu ntambara, ubwicanyi ku basivile, no guteza ingaruka mbi kuri benshi ku isi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru