Wednesday . 11 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 11 March » Rwanda: Isuzuma mpuzamahanga rya PISA umukoro ku Rwanda – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more
  • 9 March » ACCESS FINANCE RWANDA YATANGIJE GAHUNDA YO GUFASHA ABACURUZI BATO KUBONA IMARI – read more

M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma

Wednesday 11 March 2026
    Yasomwe na

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ubutegetsi bwa Kinshasa bwagabye igitero cya Drones mu mujyi wa Goma nyuma y’iminsi hagabwa ibitero ku mirongo y’urugamba muri Kivu zombi.

Umuvugizi w’iryo huriro mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yemeje ko izi drones za leta ya Kongo zikomeje kugaba ibitero mu bice bituwe cyane birimo Goma na Minembwe.

Amakuru avuga ko iki gitero cya Drone cyahitanye ubuzima bw’umukozi w’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe kwita ku bana UNICEF; Carine Buisset, dore ko inzu yabagamo ariyo yagabweho icyo gitero.


Inyubako yabagamo umukozi wa UN niyo yagabweho ibitero.

Mu minsi ishize ihuriro AFC/M23 ryari ryatangaje ko ibitero nkibi bya Drones byaguyemo uwari umuvugizi waryo mu bya gisirikari Lt. Col Willy Ngoma wiciwe hafi ya Rubaya muri Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imirwano ikomeje guhanganisha iri huriro na Leta ya RDC imaze imyaka isaga 5 yongeye kubura nyuma yuko mu 2013 umutwe wa M23 wari watsinzwe intambara ndetse abawugize bagahungira mu bihugu birimo u Rwanda.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru