MUTUNGIREHE SAMUEL
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PFS, n’Ishyirahamwe ry’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati “Central Corridor” bagiye guha udupfukamunwa 11 853 abashoferi barenga 1000 batwara amakamyo yambukiranya imipaka yo mu bihugu bigize umuhora wo hagati birimo u Rwanda, Kongo RDC, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania mu rwego rwo kurushaho kwirinda kwandura no kwanduzwa icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi bikagira ingaruka ku bikorwa birimo n’ubucuruzi.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza ni bwo ubunyamabanga bw’Umuhora wo Hagati bwashyikirije Urugaga PSF amakarito yuzuyemo utwo dupfukamunwa, tugiye kugezwa ku bashoferi n’abandi babafasha mu kazi ka buri munsi aho bambukiranya imikapa y’ibihugu bajyana cyangwa bavana ibicuruzwa mu bihugu biwugize.
Ruzibiza Stephen ibumoso yakira udupfukamunwa twatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ubuhora wo hagati / Foto Samuel
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko ashimira cyane icyo gikorwa, ati “Bije gufasha gahunda yo kugenzura imodoka zitwara imizigo aho zigeze (Cargo Tracking system) ku giciro gito. N’utu dupfukamunwa baduhaye tugiye guhita dushyikirizwa abashoferi ari nabo bagenerwabikorwa nat kiguzi, turatugeza ku mupaka wa Rusumo badutange.”
Ruzibiza amaze kwakira utwo dupfukamunwa, yabwiye abanyamakuru ko imikorere y’abashoferi byageze muri ibi bihe bya COVID-19 habaho inzitizi mu gutwara imizigo, bitewe no kwandura COVID-19.
Ati “Iki gikorwa cyo gutanga udupfukamunwa, ni kimwe mu bikorwa basanzwe bakora (Central Corridor) byorohereza abashoferi b’amakamyo kugira ngo bakomeze akazi kabo nta mbogamizi. Kugira ngo rero umuntu atongeraho ikindi giciro mu byo asanzwe arimo, kuko ubu abantu bari no mu bintu byinshi, baradufashije baduha inkunga y’udupfukamunwa 11 853 turi buhe buri mushoferi na mugenzi we baba bari kumwe cyangwa n’abadekarara bakorera mu mipaka. Ni ikintu twishimiye kandi nabo tubashimira.”
Ruzibiza yavuze ko uburyo bwo kwirinda bwashyizwemo imbaraga ku bashoferi bambukiranya imipaka bwatanze umusaruro kuko mbere bigeze kuba kimwe mu byiciro bigaragaramo abandura cyane COVID-19 ariko ubu bitakiri uko kandi kubahiriza amabwiriza bikomeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umuhora wa Ruguru, Dukundane Diedonne, yavuze ko bifuza ko umuhora ukomeza gukora nk’uko utahagaze mu gihe COVID0-19 yageraga muri ibyo bihugu hagashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo zijya hanze ariko abashoferi n’ababaafsha mu kazi kabo bakirinda biruhijeho.
Ati “Ibi ni ibikorwa bisanzwe bikorwa n’abantu benshi natwe nk’ishyirahamwe twijemeje gutanga urwo ruhare rwacu, kugira ngo abantu bose batwara imizigo y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda cyangwa banyura mu muhora wo hagati babikore mu buryo bworishye batandura cyangwa ngo banduze abandi.
Ni igikorwa tugiye gukomeza gukora na PSF, dushyigikira ingamba zose leta zacu zifata kugira ngo ubucuruzi bukomeze nta bibazo binini bibayemo.”
Dukundane yavuze ko kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza ku kwa gatandatu muri uyu mwaka habayeho kugabanuka kw’ibicuruzwa byacishijwe muri uwo muhora wo hagati ariko guhera mu kwezi kwa karindwi kugeza ubu biri gusubira kugenda neza.
Ati “Nk’uko musanzwe mubizi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bicisha ibicuruzwa muri uwo muhora ku kigero kihutisha serivisi mu muryango, ari Ibiza mu Rwanda ari n’ibijya hanze nko muri Kongo.”
Amwe mu makarito yuzuyemo udupfukamunwa twatanzwe n’Ishyirahamwe ry’ibihugu bigize umuhora wo hagati tugenewe abashoferi banyura muri ibyo bihugu mu kwirinda covid-19
Urugaga PSF ruvuga ko mu byari imbogamizi mu bucuruzi nk’imbogamizi zidashingiye ku mahooro, gukerereza serivisi n’imodoka byaterwaga n’izo mbogamizi, byose byagiye bikurwaho biragabanywa kubera ishyirahamwe ry’Umuhora wo hagati.



















