Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abatalibani bashyize bemerera abakobwa kwigana n’abahungu nabwo bakingirijwe igitambaro

Tuesday 7 September 2021
    Yasomwe na

Mu mahame y’Abatalibani bazwiho kugendera kuri corowani ya Islam, ntibemerera abakobwa cyangwa se abagore kwiga bicaye mu ishuri rimwe n’ab’igitsina gabo. kuri ubu ariko aho bemereye amashuri ya kaminuza muri Afoganisitani gusubukura amasomo mu mashuri amwe n’amwe, ab’igitsina gore barigana ariko nabwo batandukanijwe n’ab’igitsina gabo hakoreshejwe ibitambaro binini cyangwa ibibaho.

Ibibera mu makaminuza n’ayandi mashuri muri Afuganistani, nkuko VOA ibitangaza, birimo gukurikiranirwa hafi n’ibihugu by’ibihanganjye. Ni nka kimwe mu bimenyetso bizerekana by’ukuri iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore muri iki gihe Abatalibani bagarutse ku butegetsi.

Bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byavuze ko ugutanga imfashanyo no kwemera ubutegetsi bw’Abatalibani bizashingira ku buryo bayobora igihugu, harimo n’uko bafata abakobwa n’abagore.

Igihe Abatalibani bari ku butegetsi kuva mu 1996 gushyika muri 2001, iryo shyaka ryakumiriye abakobwa, babuzwa kujya mu mashuri, abagore na bo babuzwa kujya muri kaminuza no gukora.

Ntibyamenyekanye nimba Abatalibani ari bo bategetse ko amashuri agabanywa mo kabiri. Abigisha batari bake bavuze ko batazi neza amategeko Abatalibani bazabaha, nyuma y’ibyumweru bitatu bigaruriye ubutegetsi. (VOA)

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru