Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abaturage bejeje imyaka ba Rubavu baremeye abo ku Nkombo barumbije

Friday 31 December 2021
    Yasomwe na

Nyuma y’uko abatuye ku kirwa cya Nkombo kikaba n’umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi bahuye n’ikibazo cy’imvura nke igatuma bateza imyaka, kuri uyu wa Gatanu abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Kanama bakusanyije ibiribwa boherereza bagenzi babo mu rwego rwo kubasangiza ubunani.

Ku Nkombo bari barahinze ibigori mu materasi n’indi myaka ntibeza kubera ibura ry’imvura bagize mu gihembwe cy’ihinga 2022 A.

Ibiribwa abaturage b’Akarere ka Rubavu bageneye ikirwa cya Nkombo ni toni 27 z’ibirayi, toni 15 z’amashu na toni 1,5 y’ibishyimbo bihabwa imiryango123 ishonje kuruta indi n’ubwo muri rusange imiryango ibihumbi 3 kuri 3957 ituye iki kirwa igikeneye ubufasha.

Ibi biribwa bahawe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 7.645.000.

Itsinda ryazanye iyi nkunga ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse wakiriwe na mugenzi we wa Rusizi Dr. Kibiriga Anicet n’inzego z’umutekano muri aka karere.

Abaturage b’Umurenge wa Nkombo bashimiye bagenzi babo babagobotse ndetse banashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame utoza Abanyarwanda umuco wo gusangira ariko no gutabarana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru