Akarere ka Rutsiro kakiriye kanataha urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwubatswe ku bufatanye bw’akarere na World Vision ku nkunga y’Ikigega cya Korea Giharanira iterambere mpuzamahanga KOICA.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 11 Werurwe 2021 uyobowe n’Umuyobozi w’akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Musabyemariya Marie Chantal ari kumwe n’umukozi wa World Vision, Leon Rurangwa, wari uhagarariye Umuyobozi w’Ishami rya World Vision mu karere ka Rutsiro Tunga Cluster.
Uru rugo mbonezamikurire rukaba ruri ku rwego rushimishije rugize n’ibyumba 2 by’amashuri bishobora kwakira abana hagati ya 40 na 60, igikoni cyijyanye n’igihe, ibikorwa remezo by’isuku ndetse n’aho abana cyangwa abaturage bakwifashisha nk’ubwugamo mu gihe hari imvura cyangwa izuba ryinshi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Musabyemariya Marie Chantal yijeje abafatanyabikorwa ko intego igamijwe igomba kugerwaho baha abana uburere n’uburezi bikwiye.
Ku ruhande rwa World Vision, Rurangwa yasabye ko icyo gikorwa remezo gifatwa neza kandi kigakoreshwa uko bikwiye kugura ngo icyari kigamijwe kizagerweho.
Ku ruhande rw’abaturage, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba babonye ahantu heza hajyanye n’igihe abana babo bazajya bigira.
Uru rugo mbonezamikurire rukaba rwitezweho gufasha ababyeyi bo mu mirenge ya Mushubati, akagari ka Bumba na Gihango mu kagari ka Bugina by’umwihariko dore ko abana babo bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri ndetse bigatuma hari n’abakererwa gutangira ishuri kubera gutinya urugendo.

















