Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu kwezi kwa Kanama 2022, rigaragaza ko imibare y’abatuye mu Rwanda igenda yiyongera aho kuri ubu bageze kuri miliyoni 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu mwaka wa 2012.
Ni ibarurarusange rya 2022 ryakozwe mu kwezi kwa Kanama, aho bagiye basura urugo ku rundi bamenya abarugize, ibyo rutunze ndetse n’imibereho yarwo.
Nkuko Abanyarwanda bose bari bafite amatsiko yo kumenya ibyavuye mu Ibarura Rusange byatangarijwe mu nana y’Igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 18 nyuma y’imyaka itatu idaterana imbona-nkubone bitewe n’icyorezo cya Covid-19, iyi mibare igaragaza ko 48,5% ari abagabo mu gihe 51,5% ari abagore.
Intara y’Iburasirazuba niyo ituwe n’abantu benshi, kuko bamaze kugera kuri miliyoni 3,5 bangana na 26,9%, bagakurikirwa n’intara y’Amajyepfo ifite abaturage bagera kuri miliyoni 3 bangana na 22,7% bagakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite abaturage bagera kuri miliyoni 2,8.
Intara y’Amajyaruguru niyo ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2,03.
Umujyi wa Kigali utuwe na miliyoni 1,7 bangana na 13,2% arinabo bacye ugereranyije n’abatuye mu ntara.
Ku bijyanye n’imiturire, igaragaza ko Abanyarwanda 72,1% ari bo batuye mu bice by’icyaro mu gihe abatuye mu bice by’imijyi ari 27,9%. Urubyiruko ni 65.3% bafite munsi y’imyaka 30, n’aho abafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bakaba ari 56,0%.
Icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda cyariyongereye kuko iri barura ryagaragaje ko kigeze ku myaka 69,6 kivuye kuri 64,5 cyariho mu mwaka wa 2012 mu ibarura ryari riherutse gukorwa.
Mu bijyanye no kubyara byongeye kugabanuka, aho kigeze ku bana 3,6 ku mugore umwe nukuvuga hagati yo kubyara abana batatu cg bane, bavuye ku bana 4,0 bariho muri 2012 ubwo hakorwaga ibarura.
Dore uburyo intara zikurikirana mu bipimo byo kubyara.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu kubyara kuko umugore umwe ageze ku bana 4,0. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kabiri aho kubyara bigeze ku bana 3,8. Intara y’Iburengerazuba igeze ku bana 3,8. Intara y’Amajyaguru kubyara bigeze ku bana 3,3 mu gihe Umujyi wa Kigali ho bageze ku bana 3,0 ku mugore umwe nkuko bigaragazwa n’ibyavuye mu ibarura rusange.
Mu bijyanye n’iterambere mu ngo basanze
Ingo zitunze Radio zarazamutse ku kigero cya 50% mu myaka 20 ishyize. Kuko kuri ubu zigeze kuri 81.3% zivuye kuri 43.4% zariho muri 2002.
Mu bijyanye n’ibikorwa remezo birimo amazi muri 2012, ingo 64%, nizo zabonaga amazi meza yo kunywa ubu bigeze kuri 82.3%. Iburengerazuba ni bo bari inyuma y’izindi ntara kuko bafite 75.4%.
Umujyi wa Kigali ugeze kuri 97,4% mu bijyanye no kugira amazi , Intara y’Iburasirazuba ni 81,1%, Amajyepfo ni 78,4%, ndetse n’intara y’Amajyaruguru ifite 84,9%.
Mu bijyanye n’amazu abanyarwanda batuyemo Ibarura rusange rya 5, ryerekana ko imibare y’abatuye mu nazu zisakaje amabati yazamutse mu myaka 20 ishize kuko yavuye ku ngo 43.4% igera kuri 74.1%.nkuko bigaragara mu ibarura ryakozwe.
Ibarura rusange kandi rigaragaza ko abatuye mu nzu zisakaje amategura bagabanutse bagera kuri 25.6% bavuye kuri 39.6% muri 2002. Mu gihe mu duce twicyaro bakiri benshi kuko ari 33.9%
Mu iterambere abanyarwanda bakoresha telefoni ngendanwa muri rusange bageze kuri 78,1%. Mu 2012 bari 54,1% mu 2002 bari 2,3%.biragaragara ko imibare igenda yiyongera.


















