Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Abaturiye umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, ku ruhande rw’akarere ka Bugesera barasaba ko hakurwaho amananiza y’amafaranga menshi basabwa.
Ibyumweru hafi 3 bigiye gushira imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunguye, gusa nubwo bimeze bityo abaturiye imipaka mu Bugesera baracyabangamiwe n’uko bo batabasha kwambuka.
Ikibazo nyamukuru ngo ni amafaranga bakwa yo kwipimisha Covi-19 ku mupaka.
Abaturage impamvu batishimira guca kuri duwane bambuka, babwiye Ijwi ry’America dukesha iyi nkuru bati: “kubera inzara n’amapfa ntabucuruzi buhari…kwambuka busaba amadorari 16 angana n’amafaranga y’u Rwanda 16,800 ubwo rero kugirango uyabone n’iri zuba riri aha ntabwo yapfa kuboneka.”
Ayamakuru akomeza avuga ko kuruhande rw’u Burundi bakwa amafaranga agera ku bihumbi 16,000RWF, naho ku ruhande rw’u Rwnda bakwa agera ku bihumbi 5000RWF gusa yo kwipimisha Covid-19.
Mu minsi ishize Guverinire w’intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel n’uw’intara y’Uburasirazuba Kayitesi Alice, bahuriye n’w’intara ya Kirundo mu Burundi basuzuma ibibazo by’abaturage b’ibihugu byombi.
Gusa uwo muyobozi we yavuze ko icyo kibazo nta bushobozi bafite bwo kubifataho icyemez, ahubwo bagiye kubimenyesha ababishinzwe.
Banavuze ko bagiye gukora ubuvugizi, abaturage bakakongera gukoresha ibyambu bakoreshaga bambuka bakoresheje jeto aho gukoresha imipaka minini gusa.
Iki kibazo kandi cyo kwakwa amafaranga yo kwipimisha ntikiri hano kuri uyu mupaka wa Bugesera kuko ngo no ku kanyaru bakwanibihumbi 15,000RWF, naho abaturage bavuga ko bibagoye.



















