Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawayezu Jeanne d’Arc yatangaje ko mu minsi iri imbere ibishingwe byo mu ngo byaberaga umwansa abatuye Kigali bigiye guhinduka imari ishyushye yo kwinjiza amafaranga.
Yabitangaje kuri uyu wa kabiri asobanura uko gucunga imyanda yo mu ngo bizarushaho kurwanya ihumana ry’ikirere.
Ni ibizakorwa mu mushinga w’imyaka itatu iri imbere, uzajya ukusanya, ugatunga ndetse ukanabyaza umusaruro imyanda iva mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati "Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bazajya batandukanya ubwoko bw’imyanda ivuye mu ngo zabo. Tuzagera naho aho kugira ngo twishyure badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko uba ubahaye matierre de base (ibintu by’ibanze), uba ubahaye imari, ni ko mubivuga.
Niba ubahaye imari rero ivuye iwawe urumva igomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu ngo zabo."
Uyu ni umushinga Minisiteri yavuze ko uzagendaho miliyono enye z’amayero, arenga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga kandi uzafasha mu guhangira imirimo abatari bake bazakora mu bijyanye no gukusanya no gutunganya imyanda yo mu ngo.
Imyuka ihumamya ikirere iva mu myanda iri ku gipimo cya 14% mu gihe imyuka yonyine iva mu bimpoteri ihumamya ikirere ku kigero cya 54%.
Ubusanzwe abatuye mu Mujyi wa Kigali cyangwa abahakorera ubucuruzi n’ibiro bishyurira buri kwezi imyanda iva mu byo nakoresheje mu ngo, bamwe na bamwe bakunze no kugaragaza ko igiciro cy’iyo serivisi gihora gitumbagira uko n’ibindi bisanzwe bihora bizamura Ibyiciro ku mpamvu zitandukanye.



















