Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sports batangiye guhamagazwa na RIB mu iperereza

Friday 29 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangiye iperereza ku bibazo bivugwa muri Rayon Sports ndetse abayobozi b’iyi kipe n’abahoze bayiyobora batangiye guhamagazwa mu rwego rwo gukusanya amakuru.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abayobozi ba Rayon Sports yaba abari kuyiyobora ubu ndetse n’abahoze bayiyobora batumijweho mu iperereza ryatangiye nubwo yirinze kuvuga amazina y’ababa bahamagajwe.

Yagize ati “Yego hari abantu bo muri Rayon Sports bitabye, ikirego twacyakiriye tariki 25 Gicurasi 2020. Twatangiye iperereza rero hitabye abayobora Rayon Sports uyu munsi n’abahoze bayiyobora. Abitabye ntabwo twabavuga kuko turi mu iperereza kandi rikorwa mu ibanga.”

Ibi bibaye nyuma y’ibibazo bikomeje gufata indi ntera mu kipe ya Rayon Sports FC, byaje kurangira binageze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyane ko umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate, yandikiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame amwereka ibibazo by’iyi kipe, birimo na ruswa yahawe abasifuzi muri 2015.

Amakuru ahari ni uko Munyakazi Sadate usanzwe uyobora Rayon Sports na Gacinya Chance Denis wahoze uyobora iyi kipe aribo bahereweho batumizwa na RIB kugira ngo bagire ibyo basobanura mu iperereza ryatangiye gukorwa kuri iyi kipe.

Mu minsi ishize, nibwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kuri iyi ruswa Sadate yavuze ko ikipe abereye umuyobozi, yaba yarigeze gutanga mu mwaka wa 2015 ubwo iyi kipe ya rubanda yayoborwaga na Gacinya Chance Denis.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru