Umubare w’abimukira ba mbere bazoherezwa n’Ubwongereza mu Rwanda wagabanutse, aho bitangiyekuvugwa ko babarirwa munsi ya 10.
Ibi ngo byatewe n’ibibazo bitandukanye byavuzwe muri aya masezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza, yakomeje kunengwa n’ibihugu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kimwe n’abando bakomeye ku Isi, bavuga ko bitajyanye n’amahitamo y’abimukira cyangwa ikiremwamuntu ndetse byakuruye ibirego mu nkiko.
Impirimbanyi hamwe n’abimukira mu cyumweru gishize mu rukiko rukuru batsinzwe urubanza barezemo Leta y’Ubwongereza ngo ihagarike iyo gahunda.
Umwe mu bantu bo muri minisiteri y’ubutegetsi yabwiye BBC ko ku bantu 37 bagombaga koherezwa mukiciro cya Mbere, ibirego ku burenganzira bwa muntu byatumye uyu mubare ugabanuka cyane.
Mark Easton, umwanditsi wa BBC, avuga ko bishoboka ko uwo mubare ushobora "kumanuka ukagera kuri zeru" mbere y’uko indege ihaguruka. Kugeza kuwa gatanu, abantu 130 bari bamaze guhabwa ubutumwa ko bagomba kuvanwa mu Bwongereza.
Iki gihugu kirashaka kujya cyohereza abimukira mu Rwanda kigamije guca intege abandi bahaza binyuranyije n’amategeko no kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu muri ubwo buryo.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye kwakira abo bimukira mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira cyakomeje kunanirana ku isi.




















