Mu gihe abatuye muri Ukraine baba abenegihugu n’abanyamahanga bakoreragayo cyangwa abahatuye, bbari gukiza amagara bahunga intambara icyo gihugu cyagabweho n’Uburusiya nyuma yo kucyangira kwinjira mu muryango w’Ubutabazi wa NATO. Abafite uruhu rwirabura bari gutangaza ko barimo gukorerwa irondaruhu, bangirwa kwinjira muri gale ya moshi zitwara abambukiranya imipaka ya Ukraine bahungira mu bihugu bitandukanye bituranye nayo.
Ibi ngo birimo kuba cyane ku rubyiruko rw’abanyeshuri b’abirabura bahunga berekeza mu bihugu bitandukanye byemeye kwakira ababihungiramo kuva tariki ya 24 Gashyantare intambara yatangira kurota, nk’uko urubuga Global Citizen rubitangaza.
Aba banyeshuri b’uruhu rwirabura, abenshi baturuka ku mugabane w’Afurika, bari kugera ku mirongo y’abategereje Gali ya moshi ziza gutwara abahunga Ukraine bagera ku mwirabura bakamwangira kwinjira.
Amashusho yafashwe yo mu butabazi bwiswe #AfricansinUkraine, agaragaza umukobwa wo mu kigero cy’imyaka igeze kuri 25 avuga ko yakoze urugendo rw’amaguru kuva saa kumi n’imwe za mugitondo agera ahari gale ya moshi zo gutwara abantu saa saba z’amanywa ariko ibyo bari guhurira nabyo ku mirongo ari ibindi.
Yagize ati "Brabanza kwemerera Abanya-Ukraine, ariko twebwe (Abanyafurika) turasubizwa inyuma, tugomba gutegereza mpaka Abanya-Ukraine barangiye. Iyo ije twirukiramo ariko Abanya-Ukraine bakatwamagana."
Uyu mukobwa avuga ko iyo babonye abenegihugu bamaze kwinjira hagezweho amatungo nk’imbwa zabo nabo babona kwinjira muri gale ya moshi ibafasha guhunga.
Igihugu cya Ukraine gifite 20% by’’ababyeshuri bacyo ari abaturuka ku mugabane w’Afurika bajya guhahayo ubumenyi.
Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu, yavuze ko ibihugu nka Marroc, Nigeria na Misiri ari byo biza imbere mu bihugu 10 byoherezayo abanyeshuri kwiga muri Ukraine, aho mu banyashuri bagera ku bihumbi 16, ibyo bihugu bitatu ari byo bifitemo benshi.




















