Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwamagana:Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda barashimira iri Shyaka rikomeje kubateza imbere

Sunday 10 August 2025
    Yasomwe na

Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) barashimira iri Shyaka rikomeje kubateza imbere binyuze mu mishinga itandukanye irimo n’ubworozi.



Ibi babigarutseho mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa yo kurengera ibidukikije y’abahuje n’abayobozi bakuru b’Ishyaka (Green Party Of Rwanda ) Aho banatoye inzego zihagariye abandi.



Amatora ya Komite nshya y’inzego z’ishyaka za Democratic Green Party of Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana igizwe n’abantu 33 muri komite rusange, aho buri komite igizwe n’abantu 11, iy’Ishyaka mu karere, mu bagore ndetse n’urubyiruko.



Mukandanga Jeanne wanatorewe guhagararira Abagore ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana mu ishyaka rya Green Party.



Ati”Tumaze guhugurwa icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abarwanashyaka benshi kwiyongera ntibitinye tugatinyuka tugakora tugatera imbere, batwigishije uko dushobora gukora imishinga tugatera imbere, uko dushobora gukoresha ya myanda y’ibisigazwa byo mu ngo tukabikoramo ifumbire tukabasha kuyikoresha mu buhinzi tuzakomeza kurengera n’ibidukikije.”



Maniriho Mariko nawe yagize ati”Nk’Abarwanashyaka tugomba gukora , Njyewe ndarisobanukiwe ishyaka, urubyiruko nzarugezaho ibikorwa byinshi bibateza imbere, kandi ndashimira ishyaka ryacu uburyo rikomeje kuduteza imbere binyuze mu mishinga inyuranye tugiye gukomeza ubukangurambaga tubone abarwashyaka benshi.”



Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr.Frank Habineza yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bateye inkunga abarwanashyaka mu mishinga ijyanye n’ubworozi bw’ingurube ndetse ngo zatangiye kororoka.



Yagize ati”Izo ngurube twazisuye zimwe zabwaguye ibyana 10, ni umushinga urimo kugenda uzamuka, turizera y’uko mu minsi iri mbere gahunda ihari ni iyo koroza n’abandi barwanashyaka ariko no gukomeza guteza imbere inzego z’ishyaka.”



Dr. Habineza yakomeje asaba abayobozi batowe biri shyaka mu Karere ka Rwamagana ko bagomba kwagura ishyaka ndetse ngo bazakomeza guteza imbere Abagore n’urubyiruko.



Ndayambaje Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru