Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Afghanistan: Umutingito wahitanye abatari munsi ya 250

Wednesday 22 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umutingito uri ku gipimo cya 6.1 wishe abantu batari munsi ya 250 unakomeretse abandi benshi muri Afghanistan mu ntara ya Paktika.

Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse, mu ntara ya Paktika mu Burasirazuba bw’igihugu.

Umuyobozi w’iyo ntara yatangarije BBC ko umubare w’abapfuye barenga 250 ushobora kuza kwiyongera, kandi ko abandi bantu 150 bakomeretse.

Uyu mutingito w’Isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Gutigita kumvikanye ahantu h’intera irenga kilometero 500 muri Afghanistan, Pakistan no mu Buhinde, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Uburayi gikurikirana iby’imitingito cya European Mediterranean Seismological Centre.

Iki kigo cyavuze ko ababibonye bavuze ko bumvise umutingito mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul no mu Murwa Mukuru Islamabad wa Pakistan.

Umuvugizi wa Leta Bilal Kamari nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa twitter yagize ati "Mu buryo bubabaje, mu ijoro ry’ejo habaye umutingito w’Isi mubi cyane mu turere tune two mu ntara ya Paktika, wishe unakomeretsa abo dusangiye igihugu babarirwa mu magana unasenya inzu zibarirwa muri za mirongo.

"Turashishikariza ibigo bitanga imfashanyo kohereza amatsinda muri ako karere aka kanya mu gukumira ko haba ayandi makuba".

Uyu mutingito w’Isi, wabaye mu masaha yo mu rucyerera ubwo abantu benshi bari bakiryamye - wari uri ku gipimo cya 6.1, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imitingito cya US Geological Survey.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru