Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Dr. Nsanzabaganwa yatanzwe n’u rwanda nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Friday 4 December 2020
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatanzwe nk’umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Dr. Nsanzabaganwa yari mu muhango wo kwakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Minisitiri yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukuboza 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiraga abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo n’Uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka ibiri ntawuhagarariye icyo gihugu.

Usanzwe ari ku mwanya Dr Nsanzabaganwa agiye guhatanira n’abandi ni Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017. Cyo kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe. Bose manda yabo izarangirana n’umwaka utaha.

Perezida Kagame ubwo yari mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakurikye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera za Ukwakira iba mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni bwo yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat muri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yagize ati “Ndifuza kwifatanya na Perezida wa Tchad, umuvandimwe Perezida Déby, mu gushyigikira Moussa Faki, wagarutse nk’umukandida ku kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe."

Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad yatorewe kuyobora Komisiyo ya AU muri Mutarama 2017, mu matora ku cyiciro cya nyuma yari ahatanyemo na Amina Mohamed wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya.

Dr Nsanzabaganwa watanzwe n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya wo kungiriza Mahamat, ni umubyeyi w’imyaka 49. Mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Kuri ubu Dr Nsanzabaganwa ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Uyu mugore w’imyaka 49 yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z’Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari no mu y’Umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Ubu kandi ni Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ihuriro Unity Club, rihuza abari n’abahoze muri guverinoma b’abagore.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru