Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Afurika: Igihugu cya mbere cyabonye inkingo z’ubufatanye bwa COVAX

Wednesday 24 February 2021
    Yasomwe na

Kuva aho ibigo bitandukanye ku isi bitangiye kugurisha inkingo za Coronavirusi, ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byagaye cyane ibyo mu Burengerazuba bw’isi kwikubira inkingo, aho 75% byazo zabyihariye.

Ibihugu by’Afurika byari byaribumbiye mu bufatanye mu by’urukingo rwa Corona, bwiswe COVAX ariko kugeza ubu byari bitaratangira kubona urukingo na rumwe muri ubwo bufatanye.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo igihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika ari cyo Ghana cyahawe inkingo za coronavirusi binyuze muri gahunda ya COVAX.

Ghana yakiriye doze ibihumbi 600 by’inkingo za Astrazeneca zigiye gutangira guhabwa abaturage bahereye ku bari mu byago byinshi byo kwandura coronavirusi.

Muri Ghana hamaze kwandira abaturage barenga ibihumbi 800 mu gihe abarenga 580 imaze kubahitana.

OMS muri Ghana yavuze ko gutanga izi nkingo byabaye ikiciro cya mbere cy’inkingo za Covid-19 zigiye guhabwa ibihugu byo ku mugabane w’Afurika kimwe no mu bindi bihugu bikennye ku isi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru