Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Airbus yakoze igishushanyo cy’indege ifite imiterere idasanzwe

Sunday 28 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo

Uruganda rukora indege rwo mu Bwongereza, Airbus, rwagaragaje igishushanyo cy’indege ifite amababa agereranywa n’ay’igisiga cya kagoma cyangwa se ibindi biguruka byo mu kirere, cyakozwe mu rwego rwo gutanga umukoro ku bakora indege.

Imiterere y’iyi ndege yamuritswe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga mu Bwongereza, Liam Fox, ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Iyi ndege ntabwo izigera ikorwa ngo igurutswe mu kirere, ahubwo Airbus yasobanuye ko imiterere y’icyo gishushanyo iha umukoro abakiri bato bashaka gukora indege.

Mu gihe yaba imaze gukorwa, yaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu bageze kuri 80, ndetse no gukoresha amavuta make ku kigero 30%-50% ugereranyije n’ayo iziriho uyu munsi zikoresha.

Ikindi kandi ni uko iyi ndege iramutse ikozwe, yaba itandukanye n’izindi ziri ku isoko magingo aya kuko yo yaba ikoresha uburyo bubiri butandukanye buyiha ingufu zo kuguruka. Aho harimo gukoresha amavuta ya benzene nk’ibisanzwe cyangwa se igakoresha ingufu z’amashanyarazi.

Undi mwihariko ni uko ikoranabuhanga ryayo ryaba rijyanye n’aho Isi igeze muri iki gihe aho hirindwa ibintu byose bishobora kwangiza ikirere.

Ubwoko bw’iyi ndege ni kimwe mu bitekerezo bigaragaza ahazaza h’uru rwego mu gihe kiri imbere. Abahanga bagaragaza ko indege imeze nk’iyi ishobora kuba yakoresha amashanyarazi izajya mu kirere mu 2028.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru