Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Akaga kari kagwiriye u Rwanda: Ikibuye cyaciye hejuru ya Kirehe

Friday 27 January 2023
    Yasomwe na

Ikibuye cya Asteroid kimaze guhusha Isi aho cyaciye hejuru y’ikirere cy’u Rwanda i Nyarubuye mu karere ka Kirehe.

Cyanaciye hejuru ya Nyarubuye yo mu Burundi, uduce twitiranwa bitewe n’imiterere yatwo mu kurangwa n’ibibuye binini bihateretse.

Ni urubuye runini rwa Asteroid, rizwi nka 2023 BU, rifite ubunini nk’ubw’imodoka ya minibus, ryaciye iruhande rw’umugabane wa Amerika y’epfo mbere gato ya saa 00:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, hari saa 02:00 z’igicuku.

Cyaciye ku ntera ya 3,600km uvuye ku Isi, ahabonwa nko hafi cyane yacu.

BBC yanditse ko iri buye ryavumbuwe mu cyumweru gishize n’umunyamatsiko mu by’ikirere Gennadiy Borisov ukorera ku mwigimbakirwa wa Crimea, uyu Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014.

Vuba vuba ryahise rikurikiranwa n’abahanga bamenya ingano yaryo n’inzira yaryo, banaryita 2023 BU.

Uko niko abahanga mu isanzure bashobora kumenya neza ko ibuye nk’iryo ritazagonga Isi, nubwo ryari ryageze mu ntera irimo ibyogajuru bitanga amakuru y’isanzure biri muri 36,000km hejuru yacu.

Ibi byerekana uburyo hakiri amabuye menshi yo mu isanzure y’ubunini bufatika kandi ari hafi y’Isi bikenewe ko aboneka akamenyekana.

Nubwo 2023 BU yari hafi mu nzira itaziguye yo kugonga isi, byari kugoranako yangiza byinshi.

Ni ikigereranyo cya metero 3.5 ku 8.5m, kubera ibirigize iri buye ryari kubanza kuvungagurikira mu kirere cyacu (atmosphere). Gusa ariko nanone ibice byaryo bikaza kumanuka byaka umuriro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru