Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Akarengane na ruswa bibangamira uburenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda-Kagame

Thursday 3 December 2020
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo igihugu kidahagaze nabi ku rwego rw’Isi mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane abaturage, gusa hakenewe gukaza ingamba zo kurwanya aho uyu muco mubi wo kurenganya abaturage na ruswa waba ukiri.

Yabitangaje mu ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020, amaze kwakira indahiro ya Nirere Madeleine warahiriye kuba Umuvunyi Mukuru, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umukuru w’Igihugu yashimye Nirere wemeye kwakira izo nshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru, akaba agiye gufatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu gihugu.

Yagize ati “Nk’uko mu bizi akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira uburenganzira bw’abaturage n’imibanire y’abanyarwanda bikanadindiza iterambere ry’igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe zibifitiye n’ubushobozi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose muri urwo rugamba rwo kurandura burundu ruswa n’akarengane.

Ati “Muri urwo rugamba izo nzego ziruzuzanya zigafatanya imirimo yose kandi iba ikenewe, nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze, icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya.”

Yongeyeho ati “Nta n’urwego rushinzwe kwinjira mu nshingano z’urundi. Urwego rw’Umumvunyi rugomba gukorana bya hafi n’izindi nzego cyane cyane izo mu Butabera n’iz’Ibanze. Aho ruswa n’akarerengane byabaye, urwo rwego rukamenyesha ababishinzwe nabo icyo gihe tuba tubatezeho ko bihutira gukemura ibyo bibazo.”

Raporo iheruka y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi yifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha abanyarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenye ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza igihe bahuye n’akarengane kandi bagana n’urwego rw’Umuvunyi.

Perezida Kagame yasobanuye ko uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda kandi kukagendera ku mategeko.

Akomeza agira ati "Ugereranyije ku Isi ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi, urebye twahera ku byiza biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba.

Biba bisaba ko dukaza ingamba aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri bigacika burundu. Ibyo ni bimwe mubyo umuvunyi mukuru, ngire ngo arabyumva ko aribyo twifuza ko azadufashamo kandi ndizera ko bitazamugora kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y’uru rwego irimo kuvugururwa."

Yakomeje agira ati "Kandi azahera no kubyo yari amaze gukora mu zindi nshingano hanyuma agahera no kuba natwe twiteguye kumufasha cyangwa uko azakorana n’izindi nzego icyo gihe akazi karoroha."

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani [manda ebyiri] ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru