Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Alain Gautier yatanze ubutumwa ku barokotse Jenoside b’i Kibuye mu rubanza rwa Muhayimana

Tuesday 23 November 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ,“Collectif des parties civiles pour le Rwanda, (CPCR)”, Alain Gautier, yahumirije abarokotse Jenoside barajwe ishinga no kumenya imikirize n’imigendekere y’urubanza rwa Muhayimana Claude ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri Jenoside 1994.

Urubanza rwa Muhayimana Claude ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa kuva mu 2010, rurimo kubera i Paris Mu Bufaransa, mu rukiko rwa Rubanda, cour d’Assises, ari naho yafatiwe agatangira gukurikiranwa.

Umwe mu banyamakuru bavuye mu Rwanda barimo gukurikirana imikirize y’urubanza rwa Muhayimana, yavuze ko umunsi wa mbere, tariki ya 22 Ugishyingo 2021, waranzwe kugaragaza abari mu rukiko, abacamanza n’abandi bose baba bari mu mikirize y’urubanza.

Umunyamakuru Francine Endrew Saro umwe mu barimo gukurikirana uru rubanza, yavuze ko ku mpande zitandukanye ziri muri uru rubanza, uruhande rw’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside barimo na Alain Gautier yatanze ubutumwa ku barokotse Jenoside by’umwihariko i Kibuye mu karere ka Karongi, aho Muhayimana yari mu gihe cya Jenoside, ababwira mu magambi agira ati “On est ici pour vous!”, bishatse kuvuga ngo “Turi hano kubwanyu!.

Gautier ari kumwe n’umugore we Daphrose mbere yuko urukiko rutangira

Yakomeje ababwira ko nk’Ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside CPCR, bazakurikirana urwo rubanza kandi bakaba bizeye yuko nirurangira bitazaguma gusa kuba -ubufatanyacyaha muri Jenoside, hazanagaragara uruhare rundi.

Mu ifungura ry’uru rubanda ku munsi wa mbere rwaranzwe no kugaragaza impande zose zizagaragara mu rubanza, zirimo abacamanza, inteko iburanisha, cyane ko mu rukiko rwa rubanza habamo igice cy’abandi bantu nabo bakora nk’abacamanza, abo mu Rwanda bakitwa nk’inyangamugayo hakaba n’abanyamakuru. Hagaragajwe kandi uruhande rw’abarega n’urw’uregwa n’abandi bari mu rukiko.

Abo twakita nk’inyangamugayo, Membres du jury, batora batombowe mu baturage batandukanye bo mu Bufaransa bafatwa nk’inyangamugayo. Batoranyamo 6 b’ibanze na 5 babasimbura, bose hamwe bakaba 11 hanyuma bakarahirira umurimo binjiyemo mbere yo kwicaa imbere aho n’abacamanza baba bibaye mu rubanza.

Muri uru rubanza rutangira, hagaragaye ubwinshi bw’abari mu gihande cy’abaharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, ikintu cyakuruye impaka mu rubanza rwa Muhayimana, abamwunganira mu mategeko bavugaga ko abo abntu babaye benshi, bafite impungenge ko haba harimo abadafitanye isano ya hafi n’ikiburanwa ari cyo cyaha cy’Ubufatanyacyaha ku rubanza rwa Muhayimana.

Uruhande rw’abaharanira inyungu zabarokotse Jenoside muri uru rubanza batsinsaga ko umuntu uwo ari we wese waba afite isano ya bugufi cyangwa iya kure adahejwe muri urwo rubanza cyane byemewe mu gihe cyose urwo rubanza rufitanye isano na Jenoside, bityo rukomeye.

Muhayimana Calude akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso [la complicite], Akekwaho gutanga ubufasha bwa ngombwa ngo icyaha[cya Jenoside] gikorwe. Mu byo Muhayimana aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu ishuri ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye. Uyu yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye mu gihe cya jenoside.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru