Mu ijambo rye, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi bwana Francois Ngarambe, yijeje imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umuryango FPR ko nyuma yo gutora neza FPR izakomeza gusigasira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ati ”Mwe muzatore ku Gipfunsi, dukomeze ubufatanye buranga abanyarwanda kandi natwe nka FPR-Inkotanyi tubijeje gukomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku ikoranabuhanga”
Yakomeje agira ati “Prezida w’umuryango yantumye ngo mbabwire ko ubu hakenewe amagambo make, ibikorwa byinshi"
Yabibukije ko nta muntu ushobora kugera kuri ibyo byose ari wenyine, bityo ubufatanye bw’abaturage bose bukaba bukenewe, bwana Francois NGARAMBE yasabye ko inkoko igomba kuba ingoma ku munsi w’itariki y’amatora.
Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi yasabye ko muri iki gihe cyo kwamamaza gitangiye abantu bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, kugirango bitange ishusho ko n’umunsi w’amatora uzagere mu ituze kandi nayo agakorwa neza.
Abitabiriye ibikorwa byo kwamamamaza abakandida ba FPR- Inkotanyi bibukijwe ko kugirango FPR igeze abanyarwanda aheza, buri wese ugejeje imyaka yo gutora agomba kwitabira amatora.
Mu bindi byijejwe abaturage, Ushinzwe ibikorwa byo Kwamamaza umuryango FPR- Inkotanyi, Madamu UWACU Juliene, yatangaje ko hari icyuzi kizajya kibika toni ibihumbi 80 by’amazi kiri kubakwa ku buryo ntawe uzahura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu buhinzi bwe muri aka gace kiyamamarijwemo.
Muri iki Gikorwa cyo kwamamaza kandi hagaragaye n’indi mitwe ya Politiki 6 irimo PDC, UDPR,PSR,PDI,PPC,PSP yose ishyigikiye Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi.

















