Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amajyaruguru: Ababyeyi bahishira abatera inda abangavu bahawe gasopo

Monday 22 January 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu ntara y’Amajyaruguru barashinja bagenzi babo gukingira ikibaba abasambanya abana babo bakabatera inda ngo bitewe n’ubwumvikane bagirana.

Bavuga ko hari abyeyi baruca bakarumira iyo abakobwa babo batewe inda mu gihe batujuje imyaka, bagahitamo kurya amafaranga y’abagabo baba babahohoteye.

Nyiraneza Annociata wo mu murenge wa Musanze ni umwe mu banenga ababyeyi bakora aya makosa.

Yagize ati: "Biragayitse, ndibaza ese ahari nuko tugifite ikibazo cy’ubukene usanga hari bamwe mu babyeyi basa n’abacuruza abana babo, maze bakabashumuriza ibyonnyi, nyuma y’aho bakabaha amafaranga bakinumira ugasanga umwana abayeho nabi; twifuza ko iki kibazo cyajya gikurikiranwa cyane ko na Mutwarasibo aba azi amakuru y’abo ayobora, ibi bikwiye guhagarara rwose."

Undi mubyeyi nawe yagize ati: "Ababyeyi bagenzi banjye bafite uruhare mu gukingira ikibaba abahohotera abana b’abangavu, iyo umwana w’umukobwa atewe inda n’umwana wo mu muryango mufitanye isano, aho kugira ngo uwo muhungu afungwe bahitamo kwiyunga bagatanga ikiguzi imiryango yombi ikumvikana; ndagaya cyane abemera ubwo bwiyunge ndetse mbasaba kujya babigaragaza uwabikoze agahanwa."

Bakomeza bavuga ko hari n’abayobozi bamwe mu nzego zibanze bafata iya mbere mu kumvikanisha iyo miryango iyo hagize ujya gutanga ikirego ngo usanga nka mudugudu aje akabasaba kutajya kwishyira ku karubanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko batazigera bihanganira abatera inda abana b’abakobwa bakiri bato.

Yabwiye ababyeyi ko umuntu wese uzafatirwa muri iki cyaha azahanwa by’intangarugero, ndetse asaba abangavu kujya batangira amakuru ku gihe bagakurikiranwa.

Yagize ati: "Gutera inda abana inda z’imburagihe, cyane abakiri mu mashuri tugikemure n’ababigiramo uruhare tureke kubahishira, hari imiryango ikibahishira mureke tuyigaye ababirimo tubahane by’intangarugero n’abandi batazabisubira kuko amategeko arahari kandi ateguwe neza."

Muri iyi ntara byakunze kugaragara ko hari abangavu baterwa inda hanyuma abazibateye bagakingirwa.

Muri raporo yakozwe muri 2022 yagaragaje ko abangavu 1056 batewe inda ariko 307 bonyine akaba aribo bagejeje ibirego byabo mu butabera.

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru