Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye yari igamije kureba icyakorwa ku kubibazo cy’igwingira mu bana gikomeje guteza impagarara muri iyi ntara ,aho abana bagera kuri 41% bafite ikibazo cy’igwingira mu gihe 48% bafite ikibazo cy’impiswi zituruka ku mwanda.
Baganiriye ku mpamvu ki intara y’Amajyaruguru ifite ibiribwa byose ariko usanga ihora ku mwanya wa mbere mu kugira abana bari mu mirire mibi nyamara ari igicumbi cy’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri zose.
Muri iyi nama ababyeyi bongeye gutungwa agatoki kuba nyirabayazana y’igwingira ku baba kuko badafasha ibigo mbonezamikurire (ECDs) kugira ngo bikoreshwe neza aho bashinjwe kandi gufata imyaka yose bakayigemurira amasoko ntibasigire abana mu rugo.
Ni naho abayobozi bahawe umukoro wo kujya gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo byibuze hazagaragare impinduka mu gihe cya vuba.
Uturere twa Musanze, Gicumbi na Burera nitwo tuza ku isonga mu kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingiye.
Mu kuganiro umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yagiranye na mamaurwagasabo, yavuze ko ababyeyi nabo bagifite imyumvire iri hasi kuri iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi ariko ko bagiye gukomeza kwigisha.
Meya Uwanyirigira yagize ati: "Nkuko babigaragaje mu nama natwe twasanze tutaragera ku rwego rwo kugira ibigo mbonezamikurire (ECDs) bihagije muri buri mudugudu, kandi badusabye guhuza imbaraga mu nzego zose, nanone kandi ababyeyi baracyafite imyumvire iri hasi. Natwe ubu twafashe gahunda yo kubihagurukira kandi turizera ko bizatanga umusaruro ufatika."
Muri iyi ntara y’Amajyaruguru kandi byagaragaye ko mu turere tumwe na tumwe hakiri ibigo mbonezamikurire (ECDs) bike ndetse na bike bihari bikaba bidakora nkuko Madamu Irene Uwonkunda umuyobozi w’imirire n’isuku mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana yabigarutseho.
Irene Uwonkunda yagize ati: "Twese tugomba gushyiramo imbaraga bigashyirwa mu bikorwa, ubukangurambaga bukiyongera kandi umuturage ubwe agomba kwiheraho mu gufata ingamba. Kandi abaturage bagomba kubanza gusigira abana ibyo kurya mbere y’uko babijyana ku isoko; ku bijyanye n’amarero (ECDS) aracyari make mu midugudu byibuze muri buri mudugudu hagomba kubamo ibigo mbonezamikurire bitatu ariko hari n’aho aba ahari ariko adakora neza nkuko bikwiye , niyo mpamvu twasabye ko buri wese abigira ibye kugira ngo imibare izagabanuke.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yasabye buri wese gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy’igwingira gicike muri iyi ntara, ndetse asaba n’uruhare rw’abaturage kugira ngo rugaragare.
Yahamagariye buri wese ko iyi gahunda akwiye kuyigira inshingano ye.
Guverineri Nyirarugero Dancilla yagize ati: "Buri wese afite inshingano zo kurwanya ikibazo dufite mu ntara yacu cy’igwingira kandi abaturage nabo ndabasaba ko twese tujyanamo; umuturage akamenya ububi bw’igwingira natwe tugakorana byahafi. Gahunda iriho ni ugukurikira ibigo mbonezamikurire umunsi ku munsi kugira ngo iki kibazo twese tuzakirandure burundu."
Kugeza ubu akarere ka Musanze kaza ku isonga mu Kugira abana bagwingiye muri iyi ntara kuko bavuye kuri 37.8% kuri ubu imibare ikaba igeze kuri 45.4%.
Burera yavuye kuri 42.9% igera kuri 41.6%, Gicumbi yavuye kuri 36.6% igera kuri 42.2%, Gakenke yavuye kuri 46% igera kuri 39.3% mu gihe Rulindo yavuye kuri 33.8% igera kuri 29.7% .
Mu bindi byavuzwe nk’imbogamizi ikomeye n’uburyo ababyeyi bamara gufata inyunganira mirire irimo Shisha kibondo, amata n’ibindi barangiza bakajya kubigurusha batabigaburiye umwana aho basabye buri muturanyi kujya atanga amakuru ku gihe kugira ku buryo uwo mubyeyi ugurisha iyo nyunganira mirire ajye ahabwa .
Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira.
Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 5%, ugereranyije n’ubushakashatsi buheruka bwo mu 2014/2015. Ni mu gihe abagwingira bahoze bari kuri 48% mu mwaka wa 2000.
Muri rusange, abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bagabanutseho 1%, bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe abari bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite na bo bagabanyutseho 1% bava ku 9% muri 2015 ubu bakaba bageze ku 8%.
kugeza mu mpera z’umwaka wa 2020, ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku bana bagwingiye mu Rwanda bari bageze kuri 33%. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ari uko mu 2024 bazaba bageze kuri 19%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda( NISR) kigaragaza ko Intara y’Amajyaruguru yihariye 41% by’abana bagwingiye, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo akagira 33% mu gihe Uburasirazuba abana bagwingiye ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.



















