Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Ngororero: Impuruza ku kiraro kiri hafi gutwarwa n’amazi

Tuesday 17 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero by’umwihariko abakoresha ikiraro gihuza Imirenge ya kageyo na Ngororero baravuga ko iki kiraro kiri mu marembera bitewe nuko kiri hafi kuzatwarwa n’amazi.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa kageyo ndetse na Ngororero aho bifuza ko ubuyobozi bwagisana hakiri kare ngo kuko nikiramuka kigiye ubuhahirane buzahagarara.

Munyaneza Patrick ni umwe mu baturage twaganiye yagize ati: "Iki kiraro mu mpande zacyo cyatangiye kugenda sima yavuyemo, inkingi zose zagiye zivaho, ubu nikiramuka gicitse burundu ubuhahirane bwahagarara, icyo dusaba abayobozi nuko bagitabara hakiri kare kuko amazi ntabwo anyura munsi aca ku ruhande."

Undi muturage witwa Mushimire Marceline yagize ati: "Hari imodoko yiroshyemo hariya mu minsi yashyize, nukudutabara bakagikora hakiri kare urabona ko mu maboko yacyo cyagiye gisenyuka, kandi abantu benshi baragikoresha, abakora rugendo bajya kwa Rwabugiri ni hano bakoresha Ambulance zigiye ku bitaro niho zikoresha ntibatagikora kare ibibazo bizavuka."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye mamaurwagasabo.rw ko iki kiraro bakizi ndetse ngo mu minsi yashyize na RTDA yaragisuye igisigaye nukubona ubushobozi kikubakwa neza.

Ati: "Kiriya kiraro kiri muri gahunda yo kubakwa, kizubakwa na RTDA, kukubwira ngo kizubakwa iki gihe, ubushobozi nibuboneka kizubakwa kimwe n’ibindi bifite ibibazo nka biriya ndetse na RTDA yaragisuye gusa ibinyabiziga biracyahatambuka."

Iki kiraro kinyuramo umugezi wa Satinsyi ndetse gikoreshwa cyane n’imodoka zivuye gupakira amakara muri Rutsiro n’undi musaruro.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru