Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Nyabihu:Mukansanga Clarisse wahoze ari Visi Meya yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018, Mukansanga Clarisse, yahise atabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu minsi ishije nibwo mu bitangazamakuru hagaragaye inkuru ivuga ko Visi Meya Mukansanga Clarisse yanze kwakira urumuri rw’icyizere ndetse ngo anavuga amagambo atari meza ubwo Akarere ka Nyabihu yari abereye umuyobozi kibukaga abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemeje amakuru ry’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi, avuga ko acumbikiwe n’uru rwego mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Icyaha cy’ingengabitekerezo Mukansanga Clarisse akurikiranyweho, ngo yagikoze
tariki ya 12 Mata 2018, ubwo akarere ka Nyabihu kibukaga Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994, aho yashyizwe mu majwi n’ abaturage bavuga ko yahawe urumuri rw’icyizere ’bougie’ akarwanga ndetse akanagerekaho amagambo yafashwe nk’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo gihe uwamuhereje urumuri rw’icyizere ’bougie’ yarayanze maze aramubwira ngo ’yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu Visi Meya Mukansanga ndetse na Meya Uwanzwenuwe ba Nyabihu batanze amabaruwa agaragaza ko beguye ku mirimo yabo ku mpamvu bavuze ko ari bwite, maze nyuma y’amasaha make uyu mugore [Mukansanga] ahita atabwa muri yombi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru