Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abahinzi n’aborozi bagaragaje bimwe mu bibabazo by’ingutu bikibabangamiye birimo kutabonera ifumbire ku gihe ndetse no guhabwa imbuto itajyanye n’ubutaka bwabo.
Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko bakigorwa no kubona umusaruro ushimishije ngo bitewe nuko ifumbire itabageraho ku gihe bikaba bituma bahura n’igihombo gikomeye.
Abatanze ibitekerezo bagarutse ku byaranze igihembwe gishyize uburyo cyagenze ndetse bagiye batanga ingero z’imbuto bahawe ntiyakunda ubutaka irarumba, aho basabye ko mbere yo kuyihabwa hajya habanza gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo igere ku muhinzi yizewe.
Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo, yatanze igitekerezo cyo kujya babanza gukora ubushakashatsi ku mbuto ihabwa umuhinzi, aho yatanze urugero ku gishanga cya Mukinga.
Ati "Nyakubahwa Governor, tukiri kuri iki cy’imbuto cyagaragajwe ku bigori, ngira ngo dufite urugero muri iki gishanga kiri ku muhanda Mukinga, aho ibigori byagiye bizamuka ariko ntibirenge Cm 50 ndetse bikanatera n’igihombo gikabije ku baturage , iki kintu gikwiye kitabwaho bakajya babanza gukora igeragezwa ry’imbuto (demonstration plot) kugira ngo harebwe koko uburyo ýa mbuto yitwara ku butaka."
Niyibizi Jean de Dieu ni umuhinzi mu karere ka Gakenke, yagize ati: "Mu bibazo bihari nk’imbogamizi bikibangamiye ubuhinzi, kubona ifumbire ihagije ndetse no kubona amasoko kiracyari ikibazo gikomeye."
Maniragaba Theoneste ni Perezida wa koperative "Twongere umusaruro Mukinga" yagize ati: "Ikibazo nyamukuru kitubangamiye ni ukubonera amafumbire ku gihe, ikindi n’imbuto nizo zagiye zigarukwaho kubera ko gushyira abantu muri smart nkunganire ni ibintu bigenda bigorana cyane ko akenshi abahinzi bagenda bifuza imbuto za WH605 kubera ko arizo zagiye zihingwa zikanatanga umusaruro muri iki gishanga cya Mukinga, kuko zo twari tugeze kuri toni 5.8 kurenza ko twahinga ziriya mbuto za RHMH twagiye tuzigerageza kenshi ariko ntizizamuke ngo zifate WH605, muri rusange kuzihinga nuko izindi ziba zabuze."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko ibi bibazo bigomba guhabwa umurongo ndetse yasabye ba goronome guhaguruka mu biro bakajya kwegera abahinzi mu Mutima.
Ati: "Twarimo dusuzuma uburyo umwaka ushyize w’ubuhinzi wagenze, twasesenguye bimwe mu bibabazo bihari bituma tutabona umusaruro twifuza, ariko tunafata n’ingamba muri iki gihembwe cy’ihinga twatangiye cya 2025 A. Icyambere nukwegera abahinzi mu buryo bukomeye tukabashishikariza kwiyandikisha muri gahunda ya smart Nkunganire bakabikora mu gihe cyihuse kuko nibyo biduha ingano y’imbuto n’ifumbire bikenewe."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Turasaba ba goronome kwegera abahinzi bakaberekera bakava mu biro bagakorera kuri field (mu Mutima) cyane , bakigishwa uburyo bwo gukoresha ifumbire y’imborera cyane ko benshi bacitse ku muco wo kuyikoresha, bagasobanurirwa kandi imbuto ijyanye n’ikirere cyabo. Ikibazo cyari gihari ku mbuto zagiye zirumbira abaturage hariya mu gishanga cya Mukinga nubwo bushakashatsi twavugaga, ubu bushakashatsi bwarakozwe kuri izo mbuto, wabonaga abahinzi batazi uburyo bikorwamo."
Guverineri yongeye gusaba abashinzwe ubuhinzi mu ntara kwegere abahinzi kugira ngo amasomo bakuye muri icyo gishanga Mukinga atazongera no muri uyu mwaka wa 2025.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















