Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, ahanini gifatwa nka nyirabayazana w’ibibazo bitandukanye birimo n’igwingira mu bana.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 ahbuha abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, abagize amatorero n’amadini n’indi miryango itegamiye kuri Leta, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yari ayoboye.
Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibibazo by’ingutu byugarije umuryango ndetse no gushaka icyakorwa kugira ngo ibyo bibazo bicike burundu.
Mu bibabazo byagarutsweho muri iyi nama harimo igwingira mu bana rituruka mu mirire mibi, aho basabwe guhagurukira ikibazo cyakunze kugaragara cy’ababyeyi bagurisha Ifu ya Shisha Kibondo igenerwa abana batarengeje imyaka 2 bo mu miryango itishoboye aho kuyigaburira abana, ndetse n’ibyaha bijyanye no n’abangavu bahohoterwa bagatinya kubivuga bagahitamo guhishira abakoze icyo cyaha.
Kuri icyo kibazo abaturage bahuriza ku kuba bene ibyo bibazo bituruka ku makimbirane akigaragara mu miryango kandi bakanenga baganezi babo badakoresha Shisha Kibondo icyo yagenewe.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko kuba mu miryango hakirangwa amakimbirane bituruka ahanini ku buharike n’ubushoreke biba hagati y’abashakanye bigateza ikibazo gikomeye mu muryango.
Kankundiye Beata yagize ati, "Amakimbirane gucika mu miryango ni uko habaho ubwubahane hagati y’umugabo n’umugore, cyane ko byagaragaye ko kenshi abana baba mu mirire mibi ari abo muri ya miryango n’ubundi irangwamo intonganya buri gihe; ninaho hava kugira abana bagwingiye bamwe bakishora mu buzerezi bagata amashuri.
Yakomeje agira ati, "Ntakuntu umubyeyi azaba yaraye arwana n’undi hanyuma umwana ejo abyuke ajya kwiga ameze neza, biragoye, dukwiye kwimakaza rya hame ry’uburinganire kugira ngo twubake umuryango utekanye."
Bizimuremyi Jean claude yagize ati, "Ubuharike n’ubushoreke nacyo ni kimwe mu bitera amakimbirane mu miryango iwacu; hari umugore n’umugabo barara barwana, ejo bashyirwa mu nteko y’abaturage ukabona bahindutse, hashira icyumweru bagakomeza kugira amakimbirane, bikaba bisaba uruhare rwacu nk’abaturanyi, tukaba ijisho rya bagenzi bacu."
Abayobozi bitabiriye iyi nama barimo ba Meya bavuze ko bagiye gukomeza gushyira ingufu muri ibi bibazo byagaragajwe biri mu miryango binyuze mu bukangurambaga bwo kwigisha imiryango kubana neza mu mahoro.
Mwanangu Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bagiye gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo cyugarije umuryango kizacike binyuze mu matsinda atandukanye yashyizweho.
Yagize ati, "Tugomba gufatanya n’abanyamadini guhagurukira iki kibazo; birababaje kuba uri Pasiteri ukigisha umuntu agatanga ituro kandi arwaje imirire mibi, buri wese rero naze tujyanemo, iwacu mu midugudu aho dutuye dukore ubukangurambaga bwigisha uburyo bw’imibanire y’imiryango yacu maze tugire umuryango muzima."
Minisitiri Bayisenge Jeannette yagize ati, "Ikibazo cya Mbere cyugarije imiryango kandi natwe kiduhangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru ni igwingira mu bana n’imirire mibi, kubera ko usanga imibare iri hejuru ugereranyije no ku rwego rw’Igihugu.
Ikindi ni amakimbirane mu miryango kuko usanga ari nacyo ntandaro y’ibyo bibazo byose; iyo hatabayeho gushyirahamwe mu miyango, ubwumvikane byanze bikunze bigira ingaruka ku bana kandi niyo mpamvu twakomatanyije izi nzego zose kugira ngo bumve ko ari ikibazo kiduhangayikishije twese, kugira ngo buri wese amenye ko bimureba ntibiharirwe urwego rumwe nunaka gusa."
Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2019-2020 bugaragaza ko Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba ziza ku isonga mu kugira imibare myinshi y’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 5, mu gihe kandi abana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 804 mu Majyaruguru , ibirego byashikirijwe inkiko bikaba 216.
















