Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

America yasabye akandi gahenge FARDC na M23

Friday 19 July 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’uruzinduko rw’abagize inteko ishinga amategeko ya America muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRCONGO, iki gihugu cyahise gusaba impande zihanganye gutanga agahenge k’iminsi 15.

Hagiye gushira umwaka igisirikare cya Congo, FARDC gihanganye mu rugamba n’Umutwe w’inyeshyamba za M23 winjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC riyobowe na Corneille Nagaa, wahoze ayoboye Akanama kigenga k’amatora muri Congo, CENI.

M23 irasaba Perezida Tshisekedi ko yakubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ari nayo akomokaho izina M (Mars) 23, basaba ko bafatanya n’igisirikare cy’igihugu kwirukana imitwe yitwaje intwaro irenga amagana ifite indiri mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, ikica abenegihugu, ikibasira abo mu bwoko bw’abavuga ikinyarwanda ariko b’Abatutsi, kuko leta ibita ko ari abanyarwanda bityo bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.

Leta ya Congo yemeza ko mu myaka 30 ishize Ingabo zatsinzwe ku butegetsi bw’u Rwanda, FAR zihawe ikaze muri Congo zikinjirana n’intwaro zikaba inyeshyamba zimaze kwica abacongomani barenga miliyoni 10 n’ubu, abandi byabaye impunzi batatanira hanze y’igihugu abandi baba impunzi imbere mu gihugu bakurwa mubyabo kugeza magingo aya.

Mu minsi ishize intumwa za Rubanda rwa America zari muri Congo mu ruzinduko rw’akazi k’inteko z’ibihugu byombi, umwanya wabaye mwiza kuri leta ya Tshisekedi n’abo bayoborana wo kubatakira ko bafatira ibihano u Rwanda na Uganda, ko bari inyuma ya M23 ibazengereje.

Agahenge America isaba ngo kazaba umwanya mwiza wo kubona amahoro, nk’uko Ibiro bya Washington byabitangaje tariki ya 17 Nyakanga 2024.

Aka gahenge karaba kabaye aka mbere, nyuma y’akasabwe mu byumweru bishize, kavuzwe ko kasabwe kuko u Rwanda rwari tugiye kwinjira mu matora.

Aka gahenge America isaba gateganyijwe gutangira uyu munsi tariki ya 19 no kurangira tariki ya 03 Kanama 2024.

Kwizera ko aka gahenge America isaba FARDC na M23 karamba nabyo ni indi ngingo kuko agaheruka gusabwa kabaye umwanya mwiza kuri FARDC n’imitwe nka Wazalendo bafatanyije wo kubigira M23 ikayirasaho, nubwo bivugwa ko ari bo bahahuriye n’uruva gusenya.

Vital Kamerhe uyoboye inteko ya Congo ubwo yabakiraga yabasabye ko bafatira ibihano u Rwanda na Uganda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru