Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

TPLF n’ingabo za leta ya Ethiopia bemeye gutanga agahenge

Thursday 3 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba z’Ishyaka rya TPLF bemeranyije guhagarika imirwano nyuma y’imyaka ibiri n’igice bahanganiye mu Majyaruguru y’Igihugu.

Ni umwanzuro wagezweho kuri uyu wa Gatatu mu biganiro by’amahoro bihagarikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byaberaga muri Afurika y’Epfo.

Uku guhagarika imirwano kwitezweho gutuma inzira zifungurwa, imiryango y’abagiraneza igatangira kugeza ubufasha ku bihumbi by’abaturage bavuye mu byabo.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura 90 % by’abatuye mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru, bakeneye inkunga y’ibiribwa, mu gihe kimwe cya gatatu cy’abana bo muri akao gace bari mu bibazo by’imirire mibi.

Nubwo impande zombi zabashije gusinya amasezerano yo gutanga agahenge, haracyari impungenge kuko no mu minsi ishize bari bumvikanye, muri Kanama babirengaho bararwana.

Mu byasinywe kuri iyo nshuro harimo kurambika intwaro haso no gutanga inzira inkunga zigatambuka zikagera ku baturage n’izindi serivisi z’ibanze.

Igihe dukesha iyi nkuru cyavuze ko, Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria niwe wayoboye ibiganiro izi mpande zombi zumvikaniyemo. Yavuze ko ari itangiriro ry’inzira yo gukemura ikibazo mu mahoro.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yavuze ko ari intambwe ishimishije, igiye kuzana agahenge ku bihumbi by’abanya-Ethiopia bamaze igihe barara rwa ntambi.

Hashize imyaka ibiri n’igice intambara itangiye hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za TPLF. Leta ishinja izo nyeshyamba kwigomeka ku butegetsi no kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare mu gihe izo nyeshyamba zo ziyishinja.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru