Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
U Rwanda na Uganda nk’ibihugu bituranye na Congo, byahawe umukoro n’Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Abibumbye (UN) Antonio Guterres, wo kwicarana na Congo bagakemurira hamwe ikibazo cy’umutwe wa M23.
Ibi yabitakangarije ikinyamakuru mpuzamahanga France 24 kuwa 18 Nzeri nyuma yo kugaragaza ko MONUSCO itapfa guhangana n’ibitero bya M23 bitewe nuko uyu mutwe ufite ibikoresho bya Gisirikare biteye imbere kandi bikomeye kurusha ibya MONUSCO.
Yagize ati: ”Ubu M23 iragaragaza imbaraga zihambaye. Icy’ingenzi mbona kuri njye ni uko ubufatanye bw’Ibihugu bitatu ari byo Congo, u Rwanda na Uganda bagakwiye kwicarana bagakemura ikibazo cya M23 gisa n’icyabaye igihoraho ndetse gihora kidusubiza inyuma ku mutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Iyi mvugo ya Antonio Guteress, Umunyamabanga Mukuru wa UN, ntiyashimishije Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, aho ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uburyo Antonio Guterres yifuza ko ikibazo cya M23 gikemurwa, budakwiye ndetse ko bigaragaza gutsindwa k’Ubutumwa bwa UN bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri Congo (Monusco).
Bakomeza bavuga ko ubufatanye bw’u Rwanda, Uganda na Congo mu gukemura iki kibazo cya M23 butapfa gushoboka, ngo bitewe n’uko ibi bihugu bishinjwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa gutera inkunga M23.
Ikindi ,ngo n’uko atari ubwa mbere ibi bihugu bigiranye amasezerano yo gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ariko bikaba byarakomje kunanirana ndetse ko Lta ya Congo yashize imbaraga nyinshi mu biganiro byo kugira ngo Bunagana isubire mu bugenzuzi bwa Leta ariko nabyo bikaba byarananiranye.




















