Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushizwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 10 Kanama, akubutse muri Repubulika Iharanira Demokatasi ya Congo.
Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, washimangiye ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Yakiriwe kandi na Ambasaderi was Amerika mu Rwanda.
Urugendo rw’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika Anthony Blinken mu Rwanda ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Taliki 2 uku kwezi, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yasohoye itangazo rivuga ku rugendo rwa Anthony Blinken mu Rwanda, rivuga ko bimwe mu byo Blinken agomba kuganira na Leta y’u Rwanda harimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Gusa, Amerika yavuze ko kuri iki cy’uburenganzira bwa muntu, Blinken azagaruka ku cyo yise ‘’Ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”
Mbere yo kuza mu Rwanda, Blinken yavuze ko azahatira Leta y’u Rwnda kurekura Rusesabagina nk’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yirengagije ibyaha bikomeye akurikirnyweho, igihugu cye kidashobora kwihanganira biramutse bikorewe ku butaka bwacyo.
Leta y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo ryishimira uruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda, ariko ishyira akadomo ku bijyanye n’ibiganiro yaba yifuza ku ifungwa rya Paul Rusesabagina.
Ryavugaga riti “Ku kibazo cya Rusesabagina umuturage w’u Rwanda, ikibazo ubundi twanakomeje kuganira na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imayaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwishimiye umwanya mwiza rubonye wo kongera gusobanura neza ko gufata no gucira urubanza Paul Rusesabagina ku byaha bikomeye yahamijwe hamwe na bagenzi 20 byakurikije amategeko y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.”
Ku munsi w’ejo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ifungurwa rya Rusesabagina kitakora mu Rwanda agira ati: “Nta guhangayika… Hari ibintu bidakora gutyo hano!!
Abaturage barokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN wari uyobowe na Paul Rusesabagina mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyamagabe, bakimara kumva iyi nkuru bayamaganye bashingiye ku babo baguye mu bitero by’uyu mutwe.















