Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ari inzoga n’urumogi ni ikihe kibi cyane?

Monday 8 July 2019
    Yasomwe na

Izi mpaka zazamutse cyane mu cyumweru gishize hagati y’umuhanzi Snoop Dogg n’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru Paul Gascoigne, hibazwa ikibi kurusha ikindi - ni inzoga cyangwa ni urumogi?

Snoop Dogg yashyize ifoto kuri Instagram ye iriho we na Paul Gascoigne, agereranya uko bombi ibi byabagize nyuma y’imyaka 27 babikoresha, akibaza ikibi cyane.

Paul Gascoigne yabwiye BBC ko yababajwe n’ibyo Snoop Dogg yakoze, avuga ko ameze neza kandi niba Snoop ashaka kubihinyura bahurira mu mukino w’iteramakofe "hagati y’inzoga n’urumogi".

Bivugwa ko Snoop yashyizeho iyi foto ashaka kwerekana ko inzoga ari mbi cyane kurusha urumogi.

Ibi byombi bigira ingaruka zinyuranye ku babikoresha mu buryo bunyuranye. Ariko se ubusanzwe ikibi kurusha ikindi ni ikihe?

Urumogi rugira izihe ngaruka?

Urumogi ni cyo kiyobyabwenge gikoreshwa henshi, mu Bwongoreza 10% by’abarukoresha rubahindura imbata nkuko ikigo cy’ubuzima ’National Health Service’ (NHS) kibivuga.

Mu Rwanda polisi ivuga ko urumogi aricyo kiyobyabwenge kiganje cyane mu byo bafata bikoreshwa n’abantu benshi.

Nikki Thorne wo mu kigo Addaction gifasha urubyiruko rufite ibibazo biva ku gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko "ingaruka zo mu mutwe" ziva ku gukoresha urumogi arizo mbi cyane.

Yagize ati: "Duhura kenshi n’urubyiruko rwatangiye urumogi ngo ni umuti wo kunanirwa kugenzura amarangamutima yarwo, gusa birakomeza bigatera ibibazo byo mu mutwe".

Gukoresha urumogi buri munsi biganisha ku ndwara ya ’psychosis’ nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo King’s College London.

’Psychosis’ ni uburwayi bukabije bwo mu mutwe aho intekerezo n’amarangamutima bisobanya bigatandukana n’ukuri kw’ibiriho. Ibi bigashyira ku ndwara zikabije zo mu mutwe.

Madamu Nikki avuga ko ibi bigira ingaruka cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka bikagira ingaruka mbi cyane ku myigire y’umunyeshuri.

Ikigo NHS kivuga ko kunywa urumogi bitera indwara z’ubuhumekero n’ibihaha. Ndetse bimwe mu bigize urumogi bitera kanseri.

Mu gihe urufatanya no kunywa itabi we bimwongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha n’indwara zihoraho z’ubuhumekero.

Inzoga zo zigira izihe ngaruka?

Ikigo NHS kivuga ko ari inama nziza ko abagabo n’abagore badakwiye kurenza ’ibice’ 14 by’inzoga mu cyumweru kimwe - igice kimwe cy’inzoga ya byeri kingana na 250ml cyangwa 1/7 cy’ikirahure cy’umuvinyu.

Nikki avuga ko "kunywa bikabije bijyana ababyiruka gukora ibyo badashobora gukora batanyoye" bikaba byabatera "kwicuza ku bikorwa by’urugomo cyangwa by’imibonano mpuzabitsina".

Avuga ko inzoga nazo zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Ingaruka zirimo nko gusagarira abandi, umunabi, ndetse zikageza ku kwiheba no kwiyahura.
NHS ivuga ko kunywa inzoga cyane mu gihe kirekire bitera indwara zirimo guturika k’udutsi two mu mutwe, indwara y’umwijima, kanseri y’umwijima, kanseri yo mu kanwa, kanseri y’amabere no kurwara impindura (’pancréas’).

None ikibi cyane ni ikihe?

Urebeye ku mibare, mu 2016 mu Bwongereza abantu 9,214 barapfuye bikomotse ku nzoga, naho 24 bapfa bivuye ku kunywa urumogi muri uwo mwaka. Ni imibare y’ikigo cyaho gishinzwe ibarurishamibare.

Dr Sadie Boniface, umushakashatsi ku kubatwa n’ibiyobyabwenge kuri Kaminuza ya King’s College London, avuga ko inzoga n’urumogi byombi ari bibi ndetse ko bigoye kuvuga ikibi kurusha ikindi.

Yagize ati: "Byombi bifite ingaruka zinyuranye, ku bantu nabo batandukanye, kandi biterwa n’ingano n’inshuro babikoresha".

Dr Sadie ariko avuga ko inzoga "ari zo kibazo kinini ku bantu" ashingiye ku mibare y’ikigo NHS gitanga miliyari 3,5 z’amapawundi buri mwaka.

Ati: "80% y’urubyiruko mu Bwongereza bavuze ko banywa inzoga umwaka ushize, ugereranyije na 7% bavuze ko banywa urumogi".

Impaka za Snoop Dogg na Paul Gascoigne zareberwa muri ibi, ariko abantu ntibakwiye kwibagirwa ko yaba urumogi yaba n’inzoga byombi bigira ingaruka mbi ku babaswe nabyo.

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru