Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ibimenyetso bizakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika

Monday 5 December 2022
    Yasomwe na

Umwijima ni rumwe mu ngingo nini zigize umubiri, kandi ukora n’imirimo ikomeye yo gutunganya intungamubiri (fonction métabolique et processus chimique).

Umwijima ushobira gupima amagarama agera ku 1500 (Ikilo n’igice : 1.500 gr). Buri munota, litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso bita (veine porte ) agizwe n’intungamubiri zakuwe mu biribwa, uburozi ibyo byo kurya bishobora kuba bifite, n’imiti yose yafashwe n’ikindi kintu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo (tube digestif) gishobora kunyura mu maraso yiyungurura.

Umwijima ufite akamaro gakomeye harimo gusukura no gusohora uburozi mu maraso,
gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo abantu barya byose, mu
bindi uru rugingo rukora ni ubika isukari (glucose) yifashishwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza, nta mpungenge.

Ni ibihe bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika?

Harimo guhora ufite umunaniro cyangwa se ugacika intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, ndetse bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi, utihutiye kwa muganga wahasiga ubuzima.

Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri ukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye, ukabira ibyuya ntacyo wakoze.

Biragusaba kunywa amazi kuko iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo, Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ushobora kuba ufite ikibazo.

Dore Kimwe mu kimenyetso kigaragara uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice), Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.ibara ry’umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.

Kubura ubushake bwo kurya, uagcika apeti ndetse ni ikibazo giterwa n’impamvu nyinshi, ubwo rero nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ibitaro Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwijima wawe wibasiwe n’indwara ikomeye nka hepatite cyangwa se impyiko zitagikora neza.

Kugira Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi buba buri mu mubiri.

Kugira ikibazo mu rwungano ngogozi, nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk’ibinure, no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.

Umwijima utabasha kugogora neza , ushobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, zikomeye kutihanganira ibiryo birimo amavuta n’inzoga n’izindi ndwara zibasira amara.

Kubyimbagana, Kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi, Bigatuma umuntu abyimba ibirenge ndetse n’ahandi mu ngingo.

Ni gute wakirinda umwijima?

Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke, kuko zishobora kugutera ibyago bikomeye,
Ni ngombwa rero kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari.

Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima,
Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
Ugomba kwirinda kunywa itabi narya ryagukurira ibyago.

Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima, Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.

Wari uziko hari imiti y’umwimerere yafasha umwijima wawe?

Ushobora kuba ufite uburwayi bw’umwijima kuburyo byatera umwijima wawe kwangirika, ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga twavuga nka(FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika, ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda. Ikindi ni uko iyo miti myimerere, ihangana cyane na Virus zitera Hepatite, bityo umwijima wawe ugakora neza.

Muri iyo miti twavugamo nka (Livergen capsule) A-Power capsule, Cordyceps plus Capsule,…
Iyo miti nta zindi ngaruka igira mu mubiri wayikoresheje kuko ikoze mu bimera kandi ikaba ari umwimerere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru