Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Batewe impungenge n’umwanda urangwa mu isoko rya Karukogo

Friday 25 July 2025
    Yasomwe na

Ukigera ku muryango w’isoko rya Karukogo, biroroshye cyane kubona ko hari ikibazo cy’umwanda na mbere yuko uryinjiramo, nkaho hanze yaryo usibye kuhasanga umwanda uteje inkenke, hiyongerajo n’abacururiza ibicuruzwa by’iganjeno ibiribwa hasi, ahantu ubwabo naho hatameze neza.


Hanze y’isoko umwanda urakabije

Mu isoko imbere naho umwanda uba ari mwinshi.

Hafi yaho naho hari ikimoteri kirimo imyanda myinshi, hafi yahacurizwa ibyo bicuruzwa, nacyo ubwacyo bigaragara ko kiyongeraho mu kuhateza iki kibazo.

Ubwo umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, yahagera yasanze umwanda utari hanze yiri soko gusa ahubwo no muri rino soko imbere, hari umwanda ugaragarira amaso ntabwo ari we gusa wawubonye ahubwo hari nabemeye kuganira nawe nabo baraho cyangwa basanzwe baza muri rino soko babigaragaza, nkuko binagarukwaho n’umucuruzi twasanze muri rino soko witwa Sibomana Innocent.


Umwe mu bacuruzi bacururiza mu Isoko rya Karukogo

Yagize ati"Isoko ntabwo ari rito, ahubwo abayobozi bagomba kubitunganya, bakabishyira ahantu hamwe, ibyo bintu biteza umwanda niba ari ibisheke bakabishyira ahantu hamwe".


Ahashyirwa imyanda naho ntabwo haba hameze neza.

Umwanda ugaragaza muri rino soko, aba baturage bagaragaza ingaruka mbi harimo uburwayi ushobora kubatera, nkuko umwe mu baturage twasanze yaje kurihahurimo abigarukako.

Ati"Bashobora kurwara nk’inzoka, nanjye uwacururije hasi ntabwo muhahira".

Baboneraho gusaba ababishinzwe, gukurikirana kino kibazo kigararagara muri rino soko rya Karukogo, kigashakirwa igisubizo, nkuko bishimangirwa n’undi muturage witwa Umwimana Samuel.

Yagize ati"Umwanda urumva nyine guba gufite, indwara nyinshi guteza, ubwo kugirango isoko rigende neza, bagomba kongera isuku, bakabwira nabarikoreramo bose bakongera isuku, numva ariko byagenda cyangwa ubuyobozi bugashyiramo imbaraga cyane, kugirango isuku ibe hafi, kandi isuku ni isoko y’ubuzima, kugirango abaturage babashe kumera neza, nibyo bacuruza byose bibashe kugenda neza".


Umwanda uba uri ahantu henshi hatandukanye

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo cy’umwanda kigararagazwa n’aba baturage, maze tuvugisha Innocent Habimana, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubavu, mu mvuge ye yumvikanisha ko ntakibazo cy’umwanda uteje impungenge muri rino soko gihari.

Uyu muyobozi yagize ati" dufitemo abakozi bahoraho, bakubura mu isoko ku buryo ntakibazo cy’umwanda kirimo.

Mu bacuruzi baricururiza mu isoko rya Karukogo, higanjemo abakora ubucuruzi buciriritse, ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibiribwa.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru