Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

BUGESERA: Umunyarwandakazi wabyaranye n’impunzi aratabaza

Saturday 19 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu mpera z’umwaka wa 2019 Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ni bwo batangiye kwakira impunzi zavuye muri Libiya ubwo zari mu nzira zerekeza i Burayi gushakayo imibereho ziturutse muri bimwe mu bihugu bigize ihembe rya Afurika birimo Eritireya, Somaliya na Djibouti. Icyo gihe zahise zijya gutuzwa mu nkambi yihariye ya Gashora mu karere ka Bugesera mu gihe zitegereje ibindi bihugu bizakira dore ko bamwe batangiye kubibona.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri izi mpunzi zimaze muri kariya gace hari abanyarwandakazi baturanye n’iyo nkambi babyaranye nazo ndetse abandi bakaba batwite nubwo izo mpunzi inyinshi zibona ibihugu zikagenda zonyine zisize abo bakobwa n’abana zabyaye.

Urugero ni urw’umwe mu mpunzi yaturutse muri Eritireya yabyaranye n’umunyarwandakazi uturanye n’iyo nkambi. Uyu mukobwa bakundanye witwa MUKANDAYISENGA Helène, avuga ko mbere yo kwemera kubyarana n’iyo mpunzi babanje gukundana bihagije mu myaka ibiri yamaze mu Rwanda, amubwira urugendo rw’ubuhunzi amazemo imyaka 12 ari nabyo byatumye agera ku myaka irenga 40 atarashaka umugore.

Ati “Twari inshuti zisanzwe tugeraho tuba inshuti magara, bivamo no kubyara. Ni we wabinsabye, ngeraho ngira ikibazo nti ese nzabyarira umuntu ejo uzagenda,ariko nanone ntiwarwana n’urukundo, naramukundaga pe. Nari maze kumukunda, nta gakungu k’abakobwa yagiraga haba mu nkambi n’ab’ahangaha mu gasantere, ntabwo yigeze abajyamo rwose.”

Arambwira ati ni wowe waba umbyariye umwana wa mbere, urabizi ko mu mahanga ningerayo, ibyo gushaka amafaranga, gushaka iki, nshobora gupfa ntabyaye. Wambyariye ko Leta ibikunze nazakuzana tukabana?”

Uyu mukobwa avuga ko yabiganirijeho umubyeyi we, Mama, amubwira ko niba nawe amukunda akaba hari n’ibyo amwizeza azamukorera nta kibazo abibonamo.

Uyu musore yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa Munani 2021, umwana yabyaye afite amezi ane, amwitaho, asiga yaranamwise amazina harimo n’aye.

Bimwe mu bibazo uyu musore afite ajya abwira umukunzi we ku mwana yasize mu Rwanda nuko umwana we yazakura atari kumwe na we, agakura avuga ururimi rw’Ikinyarwanda atabasha kumva kandi yifuzaga ko akura avuga ururimi kavukire avuga iwabo muri Eritireya.

Mu gushaka gukemura iki kibazo, uyu musore yagerageje guca mu nzira zishoboka ngo umuryango we mushya ubone impapuro z’inzira (Passport) ashakira ubushobozi umuryango we bwo kugira izo mpapuro ariko bigeze kuri pasiporo y’umwana biba ikibazo.

MUKANDAYISENGA akomeza agira ati “….n’ubu ngubu kuri email yanjye mfiteho ibintu byinshi yagerageje kudushakira Pasiporo ariko hano mu Rwanda barabyanga, badutuma icyangombwa cyemeza ko ari we (Procuration) arakinyoherereza, nkijyanye ku karere ngo ntabwo cyasinyweho na Noteri (Notaire) w’u Rwanda muri Ambasade yo mu Bufaransa.

Agezeyo naho bati kereka mwarasezeranye, arababwira ati nk’uko umugore wanjye yabimbwiye mu Rwanda hari igitabo bafite bandikamo umugabo wemera umwana kugira ngo wa mwana amugireho uburenganzira, (Acte de Reconnaissance d’Enfant) ati nimuyimpe nyisinyeho mubone ko umwana ari uwanjye ubundi nohereze ibyangombwa mbone umuryango wanjye. Abo muri Ambasade yo mu Bufaransa barabyanga, ngo azabanze aze dusezerane.”

Uyu mukobwa avuga ko yishyuye amafaranga ya Pasiporo ye arayibona ariko amafaranga ya Pasiporo y’umwana apfa ubusa ntiyayibona kubera ibyo bibazo.

Ati “Ngo Final answer (igisubizo cya nyuma) ni uko umugabo azaza.”

Uyu mukobwa ababazwa cyane nuko mu Rwanda basaba ko agomba kugaragaza ko TAKLAY SMRET WELDEZGI ari we Se w’umwana ahetse akakibura cyane ko yavuye mu Rwanda atamwandikishije.

Ku Rwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka babwiye uyu mukobwa ko Pasiporo y’umwana bayimuha ariko akabanza kwerekana Procuration y’ahantu ajyanye umwana.

se w’umwana ubwo yumvaga icyo mu Rwanda bari kumusaba, yageze kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa abereka Procuration (Mamaurwagasabo ifitiye Copy) yoherereje umugore we mu Rwanda, bamubwira ko icyo gipapuro ari cyo ariko bamusaba ko kiba kiriho umukono wa Noteri wo muri iyo Ambasade. Mu gihe yari ageze kuri uwo Noteri wari kumufasha kwemeza icyo cyangombwa ari bwoherereze umugore we bamubwiye ko mu irangamimerere ye nta mwana babona umwanditseho kandi nta mugore basezeranye, bityo babona nta cyabemeza ko uwo mwana avuga ari uwe.

Yabasabye ko bakora iperereza bakabaza mu Rwanda aho yavuye akiri mu nkambi y’impunzi bakababwira ko umwana ari uwe, cyane ko ahamya ko babizi ko yasize abyaye umwana. Igisubizo cyakomeje kuba icyo kumusaba kugaruka mu Rwanda akiyandikishaho umwana yita uwe.

Ku kijyanye n’ibibazo byo kwandikisha umwana kuri se, mu gihe yanditse kuri nyina gusa, Minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo (MINEMA) yavuze ko inzira umunyarwanda acamo yandikisha umwana ku babyeyi be ari nazo impunzi zicamo zibikora.

Ubutumwa bwa MINEMA bugira buti:

“Impunzi cyangwa uwabyaranye nayo asabwa kwegera ubuyobozi bw’inkambi akarangirwa uko ikibazo cye cyakemuka. Umuntu yakwibutsa ko impunzi zigira uburenganzira bumwe n’abanyarwanda ku bijyanye n’irangamimerere.

Umubyeyi wabyaranye n’impunzi yitabwaho n’uwo babyaranye ndetse n’umuryango mugari nk’uko binagenda mu miryango itari iy’impunzi, Leta igafasha kureberera ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa; muri ubwo burenganzira harimo nko kwandikwa ku babyeyi be.”

Hari andi makuru umubyeyi w’umwana avuga ko ajya amugeraho yemeza ko ikibazo cye kizwi n’inkambi ya Gashora kandi ko umwana we haba hari ibyo agenerwa n’abo ataramenya bikaba bizimirira aho atazi bikaba ari nabyo byaba intandaro yo gutinzwa kubona uruhushya rw’inzira rw’umwana we.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ntibyashatse kugira byinshi bivuga kuri iki kibazo ahubwo byasabye umunyamakuru gukoresha amakuru ari ku rubuga rwabyo, agena uko umwana uvuka ku babyeyi batasezeranye.

Kuri uyu mugore impungenge ni zose ko igihe yakomeza kubura serivisi yo kwandikisha umwana kuri Se abona uyu mugabo yazageraho akabivamo, akaba yakwishakira undi mugore mu gihe yari afite amahirwe yo kubana na we bari kumwe n’umwana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru