Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo byari ibirori bihebuje byuje n’impanuro ku bakobwa n’abagore bari babyitabiriye.
Umunsi witabiriwe n’abaturage b’utugari 7 tugize umurenge wa Bumbogo
Tariki 8 Werurwe, ni umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwari n’umtegarugori. Kuri uyu wa 5 mu murenge wa Bumbogo bawizihirije ku biro by’umurenge wa Bumbogo bikaba ari ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo, imivugo, indirimbo ndetse n’impanuro zatanzwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’umurenge ndetse n’umujyi wa Kigali.
Uyu muhango ukaba wabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwa bikorwa n’abagore bibumbiye mu makoperative akorera mu murenge wa Bumbogo cyane cyane byiganjemo iby’ubuhinzi, ubudozi, ubukorikori ndetse n’ibyamurikwaga n’ishuli ry’imyuga rya Bumbogo TVET school ryigisha gukora no gutunga ibijyanye n’imigati, gato, jus n’ibindi.
Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’amakoperative y’abagore mu murenge wa Bumbogo
Mu ijambo ryikaze ryatwanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo URUJENI Gertrude , yagarutse ku kuba kuva mu mwaka 1975 U Rwanda rwatangira kwizihiza uyu munsi, bigaragara ko hari intambwe nziza yagezweho mu iterambere ry’umugore cyane ko umubare w’abagore bari bakennye wavuye kuri 58,9% ukagera kuri 39,1%. Yanagarutse no kubijyanye n’isoko ry’umurimo aho abagore ubu bageze kuri 46,4% gusa nubundi umubare ukaba ukiri hasi ugereranyije n’abagabo bari ku kigereranyo cya 62,7%. Yagize ati” Abagore turacyari hasi ugereranije n’abagabo ku kijyanye n’isoko ry’umurimo, rero birasaba ko dushyiramo ingufu tugakora ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo turebe ko twasatira abagabo, cyane ko nkuko mubizi umugore ari mutima w’urugo ndetse n’ubuzima bw’umuryango ahanini ariwe bushingiyeho.”
URUJENI Gertrude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa BUMBOGO
Umunyabanga nshingwabikorwa kandi yanavuze ko ku bijyanye n’imikoranire y’abagore nibigo byimari naho umubare w’ubwitabire bw’abagore ukiri hasi dore ko uri kuri 30,1% mu gihe uw’abagabo bitabira ibigo by’imari uri kuri 67,9% gusa akaba yavuze ko bagomba kwishimira no gushima intambwe guverinoma y’u Rwanda yateye yo guteza imbere umugore no koroherezwa kuri gahunda zimwe na zimwe kugeza ubwo abagore banagaragara henshi mu nzego zifata ibyemezo ndetse bagafata n’umubare munini mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Umunyamabanganshingwa bikorwa kandi yashishikarije ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri ya TVET yabashyiriweho kuko ubusanzwe ubwitabire ari buke ukurikije n’umubare w’abaturage batuye uyu murenge basaga ibihumbi 53773 ndetse abagore akaba ari nabo benshi muri uyu murenge ariko ubwitabire muri iri shuri ry’imyuga bukaba bukiri hasi.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa station ya police ya Bumbogo, AIP NZEYIMANA Andree, yabanje kwibutsa abari bitabiye ibi birori ko ihohoterwa ari igikorwa icyo aricyo cyose gishobora gukorerwa umuntu atabishaka kikaba cyamugiraho ingaruka mbi haba ku mubiri, mu bitekerezo no mubundi buryo ubwo aribwo bwose. Yanagarutse cyane ku buryo bwo gukumira no kurwanya ubwoko ubwo aribwo bwose bw’ihohoterwa ryaba irikorerwa abagore ndetse n’irikorwa abana b’abakobwa ariko cyane yibanda ku bagabo bataha mu ngo zabo banyweye ibiyobyabwenge bagashaka gukoresha abagore babo imibonanompuzabitsina ku ngufu bakanga bakabakubita cyane ko ngo muri uyu murenge hanagaragara bimwe mu biyobyabwenge byiganjemo urumogi n’inzoga z’inkorano.
AIP NZEYIMANA Andree, umuyobozi wa station ya police mu murenge wa BUMBOGO
Yagize ati” Ihohoterwa polisi y’igihugu irwanya ntabwo ari ihohoterwa ry’umugore gusa kuko byagiye bigaragara ko hari n’abagabo bahohoterwa n’abagore babo, twe muri rusange icyo turwanya tuba tunashaka gukumira ni ihohoterwa rikorerwa mungo.”
Asoza ikiganiro cye, umuyobozi wa station ya police ya BUMBOGO yasabye abaturage kujya batangira amakuru igihe mu rwego rwo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ndetse bakaba bajya banabivugira mu nteko z’abaturage igihe babona hari ahagaragara cyangwa hari gututumba ihohoterwa mu baturanyi babo.
Mu mihigo yahizwe na ba mutima w’urugo bari bayobowe na Esperance NIRERE wungirije uhagarariye inama y’igihugu yabagore mu mu murenge wa Bumbogo, imihigo yari yiganjemo kurwanya ubukene mu miryango no gutoza abagize umuryano umuco wo kwizigama, kwihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari n’ama banki, kwitabira gahunda za kora wigire, gukorana na VUP, guca akajagari mu bucuruzi ndetse no gushishikariza abagore bo muri uyu murenge gukoresha gaze.
Esperance NIRERE wavuze imihigo ya ba mutima w’urugo
Ati” Mu mihigo twihaye ku bijyanye n’imiyoborere myiza ho, tuzakomeza kwimakaza umuco w’amahoro ushingiye ku ndangagaciro na kirazira nyarwanda. Tuzakomeza kandi gushishikariza ababyeyi kwitabira umugoroba w’ababyeyi ku buryo bizagira ingaruka nziza mu gukemura ibibazo by’abaturage. Tuzakomeza kurwanya ubuzererezi, guta ishuri n’inda zitateganyijwe ku bana n’abangavu. Tuzakomeza kwimakaza umuco w’isuku n’isukura aho dutuye, nkatwe ba mutima w’urugo b’umurenge wa Bumbogo, tuzanagira uruhare runini mukwifanya n’abandi banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25.”
UWANYIRIGIRA Sinata, uhagarariye inama y’abagore ku rwego rw’umurenge wa Bumbogo nawe yibukije abagore, abakobwa ndetse n’abagabo bari bitariye uyu muhango, kwita no gushyira mu bikorwarwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti” DUFATANE URUNANA TWUBAKE UMURYANGO UTEKANYE” yagize ati”Iyo bavuze umuryango utekanye, baba bavuga umuryango urimo abana basa neza kandi batanafite imirire mibi, bitabira ishuri kandi bafite isuku. Uyu muryango kandi ugomba kuba ufite ababyeyi batanga impanuro, ari nabo bazatuma uyu muryango utekanye tuwugeraho.”
UWANYIRIGIRA Sinata uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Bumbogo
Yanibukije abagore bari bitabiriye ibi birori ko iki aricyo gihe cyo gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye naho bageze bityo bizabafasha kureba yuko koko hari agaciro basubijwe ndetse bakanisuzuma bakareba niba ako gaciro bari kugakoresha uko bikwiye. Yagize ati” Ese ubwacu nk’ababyeyi, turi kurerera u Rwanda neza? Ese turi intore nkore bandebereho? Cyangwa natwe twiyima agaciro.” Yasoje yibutsa abagore ko umunsi nkuyu uba ugomba kubasigira umukoro wo kwibaza niba amahirwe bahawe bari kuyakoresha neza nkuko bikwiye.
Asoza uyu muhango anashimangira ibyavuzwe, Anonciata MUKARUKIRIZA komiseri w’ubutabara mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umujyi wa Kigali akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye imbaga yabari bateraniye aha kugira ikintu batahana nk’isomo ariko cyane yibanda ku bana b’abakobwa bakiri bato bakunze guta amashuri bashutswe n’abandi bantu bakabeshya ko baboneye akazi hanze bagerayo bagasanga ari ukubashora mu ngeso z’uburaya no kwicuruza.
Anonciata wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yagiriye inama cyane urubyiruko rw’abakobwa bari mu mashuri
Yagize ati “ Babyeyi muri aha nimwe mbwira, ndabasaba gushyiramo imbaraga mukita ku burere bw’abana banyu mugakunda kubaganiriza cyane no kubabwira kwirinda ibishuko, kandi nawe bakobwa muraha ndavuga mwebwe b’abanyeshuri, mwirinda abantu bari hanze aha babashuka mumenye ko hari agaciro mwasubijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kandi ako gaciro mwe abakiri bato nimwe mugomba kugira umusanzu munini mukugaharanira kuko ejo nejo bundi nimwe muzaba muri kuyobora”
Anonciata yasabye ababyeyi bakuze nabo kujya muri iri shuri ry’imyuga ko ritagenewe abakiri bato gusa
Yanagarutse kandi ku bijyanye no kwibumbira mu makoperative, asaba abagore kurushaho kugana amakoperative kuko mu gihe habonetse inkunga yo kuremera abagore, bibanda kubari mu makoperative ariko anasaba amwe mu makoperative yari yaje kumurika ibikorwa byabo ko bashaka ibyangombwa byuzuye mu rwego rwo kubafasha no kubaha amahirwe yo kujya bahatana n’andi ma koperative yo muyindi mirenge kuko akenshi kutagira ibyangombwa bibabuza amahirwe yo kubona inkunga.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu murenge wa BUMBOGO ukaba wasojwe hanagabirwa inka 5 ku baturage 5 nabo bagabiwe nabandi baturage.
Abayobozi nibo bazishyikirije abagabiwe
AYANDI MAFOTO YARANZE IBI BIRORI
Byari ibyishimo ku munyamabanga nshingwa bikorwa (hagati) Uhagariye police(Iburyo) N’uhagaraiye inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali(ibumoso)
Abitabiriye uyu munsi bahawe umwanya wo kwidagadura
Amatorero abyina Kinyarwanda nayo yari yabukereye
Aba bana bato bavuze umuvugo
Abanyeshuri nabo bari bitabiriye ibirori
Bimwe mubyamuritswe n’amakoperative













































