Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Bamporiki yatangiye kuburana yemera icyaha

Wednesday 21 September 2022
    Yasomwe na

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ashinzwe umuco, Hon. Bamporiki Edouard yemeye kuburana yemera icyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 39 amaze iminsi ategereje kuburana ku cyaha aakurikiranyweho cyo kwaka no kwakira indonke, cyatumye ahagarikwa mu kazi tariki ya 5 Gicurasi 2022 yirukanwa muri Guverinoma.

Bamporiki kuva icyo gihe yari afungiye mu rugo iwe aho yategetswe n’Umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe, mu gihe hari hagikusanywa ibikemyetso ku cyaha akurikiranyweho.

Kuva akirukanwa kandi muri Guverinoma yemereye Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri Riusange ko yakiriye Indonke ndetrse anabisabira imbabazi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasubukuwe urubanza rwe, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, atangira kuburana mu mizi ari nabwo yakmeje kwemera icyaha ndetse avuga ko yoteguye kuburana.

Mu ihame ry’Ubutabera iyo ukekwaho icyaha yemeye ko yagikoze akanagira uruhare mu korohereza ubutabera akazi no kugaragaza uko yakoze icyaha umucamanza ashobora kumugabanyirizwa igihano mu bushishozi bwe.

Amakuru ku iburana rye aracyakomeza....

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru