Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Bamwe bavuga ko kwivuza mu buhinde ku banyarwanda byabaye nko mu Rwanda

Wednesday 12 June 2019
    Yasomwe na

Ibi byagarutsweho ubwo hagaragazwaga ubusesenguzi ku makuru na service zitangwa mu buvuzi bwo mu Rwanda bikaba byakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda Rwanda Civil (RCP) kuri service mu buvuzi, aho bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro nyungurana bitecyerezo bagaragaje ko usanga abanyarwanda bakunze kwiviriza mu mahanga cyane cyane mu Buhinde kubera kutagirira ikizere ubuvuzi byo mu Rwanda.

Rwatayi Janvier n’umwe mu bari mu nama uvuga ko bagize umugisha wo kubona umwanya wo kubwira Minisiteri y’Ubuzima ko amafaranga macye abanyarwanda bafite bayajyana mu muhanga kwivuza.

Yagize ati, ‘mu Buhinde habaye nko mu Rwanda aho usanga umuntu urwaye yirukira mu mahanga, ese habura iki ngo no mu Rwanda abantu bivuze ku rwego rwiza usanga iyo ugeze nko muri Kenya impapuro wahawe na baganga b’abanyarwanda bazijugunya bagakora iby’abo ibyo bituma twibaza ko ubona mu zindi nzego batera imbere mwagerageje no mu buvuzi”.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Nyemazi Jean Perre yavuze ko ubuvuzi bwo mu Rwanda bwambitswe icyasha ko budakora neza.

Yagize ati” usanga iyo hari Ikosa ryabaye ryamamazwa nk’aho nta bindi byiza cyangwa service zatanzwe nziza, kuko twebwe abaganga nti tujya mu kabari ngo tuvuge ko tubaga abagore tukabatandukanya n’umwana bityo ngo abantu bamenye ko bikorwa , ikintu ntabwo twavura ku buryo habura umuntu n’umwe ushobora kubura ubuzima, haba n’amakosa ariko mu Rwanda hari bitaro bishoboye n’ubwo hari ibyo tukibura, ibindi bihugu biturusha ariko abantu batugirire icyizere badashingiye ku makuru bumvanye abantu gusa.

Dr Nyemazi yakomeje avuga ko mu Rwanda higeze kuvurwa abana bavutse bafatanye, abaganga barabatandukanya ibyo ni byerekana ko hari ubuvuzi bwizewe nubwo bitavuzwe cyane mu gihe ibyo mu mahanga byamamara, abantu bakwiye kwivuriza mu Rwanda byaba bidakunze abaganga bakakohereza aho bikwiye kuko hari igihe abo mujya kureba usanga twariganye bivuze ko tunganya ubumenyi.

Zimwe muri service zagarutsweho harimo ubucye bw’abaganga n’ibikoresho bidahagije mu bitaro no mu bigo nderabuzima ku buryo harimo kongerera ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima ku buryo bizagabanya ubwishyi ku bitaro bikuru nka CHK aho bizimurirwa imasaka hakubwakwa ibyumba bijyamo ibitanda igihumbi (1000) ku buryo abarwayi usanga baryamye hanze cyangwa hasi,ngo hazashyirwaho n’uburyo bwikorana buhanga mu kumenya ibitaro bifite imyanya yo kwakira abarwayi bacyeneye ibitaro kuburyo umurwayi azajya yoherezwa bazi ko abona umwanya.

Muri raporo ya garagajwe kunoza service z’ubuvuzi bavuga ko 2008-2013 igaragaza ko mu Rwanda abakora akazi ku buvuzi nka banyamwuga bari ibihumbi cumi na kimwe magana tandatu na bane (2008: 11,604 mu gihe 2013 bari 12,012) ibuhumbi cumi na bibiri na cumi na babiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru