Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Bamwe mu bakinnyi ba Musanze Fc baranenga bagenzi babo bajya guca inshuro mu makipe atarabigize umwuga

Saturday 16 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 ubwo hatangizwaga irushanwa ryateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko rukora siporo mu karere ka Musanze rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, abantu benshi batunguwe no kubona ririmo gukinwa n’abakinnyi b’ikipe ya Musanze fc ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi n’abatoza twasanze baje kureba iyi mikino batangarije ikinyamakuru Mamaurwagasabo ko ibyo aba bakinnyi babo bari gukora bidakwiye, kuko ngo bigira ingaruka zikomeye zo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona ndetse n’indi mikino bafite y’igikombe cy’amahoro.

Birinze ko dutangaza amazina yabo bagira bati, "Njye sinshobora kuza gukina aha nzi neza ko ngifite imikino myinshi ya shampiyona y’igikombe cy’amahoro , dore ejo hashyize twatsinzwe na Police fc, kuwa Gatatu tuzakina na Rayon sports i Kigali, ubu se bavunikiye hano byagenda bite? Igitangaje n’abagakwiye kubafatira ibihano bari gukinana nabo; ntabwo bikwiye rwose, ubu se umusaruro nuba muke muzarenganya umutoza?"

Si ubwa mbere aba bakinnyi ba Musanze fc bagaragaye bakora icyo twakwita ibiraka mu makipe y’abatarabigize umwuga kuko mu kwezi gushyize nabwo hari abakinnyi bagaragaye muri iyi mikino ahitwa ka Rwasa bakinira amakipe yo mu mirenge atarabigize umwuga.

Niki umutoza mukuru wa Musanze fc abivugaho?

Umunyakenya Frank Ouna, akaba umutoza mukuru wa Musanze Fc, yagize ati "Ayo makuru mumbwiye ko hari abakinnyi banjye bari kujya gukina mu yandi makipe njye ntayo nzi, ndabikurikirana menye niba ari byo."

Bamwe mu baba hafi ikipe ya Musanze fc bifuje ko tudatangaza amazina yabo, nabo banenga iyo myitwarire.

Umwe yagize ati "Erega abenshi batugejejeho icyifuzo cyuko bakinira aya makipe turabyanga, gusa kuko aya makipe hari aho ahuriye n’abayobozi b’ikipe ya Musanze fc ubwo bafashe icyemezo cyo kuza barakina gusa ntabwo twabyishimiye kuko ibi ntibigize amasezerano. Ibaze nkubu agiriye ikibazo muri iyi mikino, ubu se tubitezeho uwuhe musaruro ejo bundi ku mukino wa Rayon sports."

Muri iyi kipe harimo abakinnyi 4 ba Musanze Fc

Ni irushanwa rigizwe n’amakipe umunani atarabigize umwuga agabanije mu matsinda abiri; buri kipe byibuze usangamo abakinnyi babiri ba Musanze fc.

Aya marushanwa yatangiye uyu munsi tariki ya 16 Mata 2022 azasoza tariki ya 23 Gicurasi 2022 , ikipe ya Mbere izahabwa ibihumbi 150,000rwf, mu gihe ikipe ya kabiri izahabwa ibihumbi 100,000rwf.

Impungenge ni zose ku bafana ba Musanze Fc ko hagira umukinnyi wabo uvunikira mu irushanwa ry’urubyiruko rwibumbiye mu makipe atarabigize umwuga mu gihe bitegura umukino ukomeye na Rayons sports.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru