Harabarurwa abantu barindwi basize ubuzima mu gitero ingabo z’Uburusiya zagabye ku nyubako ya Guverinoma iri mu mujyi wa Mykolaiv uherereye mu Majyepfo ya Ukraine.
Perezida wa Ukraine, Volodmyr Zelensky, yahise avuga ko usibye abo bahasize ubuzima hari n’abandi barenga 20 bakomeretse.
Ni igisasu cyo mu bwoko bwa Rocket cyaje gisekura inyubako ya Guverinoma ku isaha ya saa 6h00 ku isaha ngengamasaha GMT, hari ku isaha ya saa 9h00 aho muri Ukraine.
BBC yanditse ko abayobozi n’abatabazi barimo gushakisha abandi bantu baba bakomerekeye muri iyo nyubako.
Icyo gitero cy’Uburusiya kuri iyo nyubako ya Guverineri, Vitaliy Kim, wari udahari ubwo iyo nsanganya yabaga. Iyo nyubako kandi yakoreragamo Guverineri y’intara ya Mykolaiv ari nayo yitiriwe uwo mujyi.
Abakora ubutabazi bwihuse bavuze ko bahise babona abantu 22 bakoretsekeye muri icyo gitero.
In a video address to the Danish Parliament, Mr Zelensky condemned the attack: "There were no military targets in Mykolaiv. The people of Mykolaiv posed no threat to Russia. And despite this, like all Ukrainians, they became the targets of Russian troops, rockets, air bombs, grenades, mines."
Muri video Perezida Zelensky yahaye Inteko ishinga amategeko y’Abadage, mu gahinda kenshi yavuze ko "Ntabwo ari igitero kiiganime igisirikare muri Mykolaiv. Abaturage ba Mykolaiv nta terabwoba bashyira ku Burusiya. Kandi ikirenze icyo nk’abandi banya-Ukraine bose bahindutse igipimo ku ngabo z’Uburusiya, ku bitero byabo, ibisasu, bombe, na gerenade na mine zo mu butaka."
Guverineri w’Intara ya Mykolaiv, Vitaliy Kim, nawe yagarutse ku bugome bw’Abarusiya muri iki gitero, avuga ko bahengereye abakozi bose bamaze kugera mu kazi mu gitondo babona kubateraho igisasu cyashwanyaguje inyubako mu buryo bukomeye.





















