Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Bugesera: Hari umudugudu utagira ishuri ry’abana b’inshuke

Wednesday 30 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Bamwe mu babyeyi batuye mu mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba mu mudugudu wa Nyakwibereka, batangaza ko bafite ikibazo cy’abana babo babuze ishuri ry’inshuke ryo kwigiramo kugira ngo bategurwe mu bwonko no kujya ku kigero gikwwiye.

Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko abana babo bari munsi y’imyaka irindwi badafite ishuri ry’inshuke ryo kwigiramo kandi n’iryo abshobora kujyaho riri kure yabo mu wundi mudugudu wa Nyiramatuntu ahari Urwunge rw’Amashuri.

Kanakuze Divine yagize ati “Abana bacu nta shuri bafite hafi aha ngo bajye basigara bagiye kwiga mu gihe umuntu yagiye guhinga cyangwa gushaka icyo baza kurya. Umwana aragira imyaka itatu, ine kugeza kuri itanu nta kintu azi mu mutwe kijyanye n’ishuri. Hafi ishuri ry’inshuke riri ni Nyiramatuntu kandi umwana w’imyaka itatu, ine ntiyagerayo wenyine ni kure.”

Nyiramana Jeannette nawe agira ati “Nanjye mmfite uw’itatu kandi urumva ubundi yakabaye atangiye mu irerero hamwe bajya kwigiramo uturirimbo n’udukino kugira ngo bakure neza bazabashe gutangira mu wa mbere bafite ikintu bamaze kugeraho mu mutwe, kandi byanamufasha gutinyuka ishuri. Ariko ubu ntiwafata umwana w’imyaka itatu, nibwo agicuka ngo umwohereze mu nzira wenyine ngo ajye ruguru iriya Nyiramatuntu kwiga ngo azagereyo wenyine. Mudufahije rwose mwaduha ishuri ry’inshuke abana bacu nabo bakabasha gutegurwa neza.”

Bamwe mu babyeyi bageregeje kwishakamo ibisubizo, bishingira igisa n’ishuri, gusa nabo bavuga ko ari ugushaka urugo abana basigaramo mu gihe bagiye mu mirimo kandi bitabashimisha kubona abana bakabaye bari mu ishuri ry’inshuke cyangwa irerero nta na kimwe bafite muri ibyo.

Mamaurwagasabo yabajije ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyamata, Rwabuhaya Jacques, avuga ko ikibazo cy’aho hantu bakizi kandi bagifite mu igenamigambi ry’umwaka itaha.

Yagize ati “Biri muri DDP y’akarere, bazabikora mu ngengo y’imari ya 2022/2023. Bateganya kuzongera umubare wa Home ECD, (Ingo mbonezamikurire).”

Kugeza ubu mu kagari ka Kayumba havugwa icyo kibazo hari ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera kuri eshatu hakaba hateganyijwe kuzongerwa izindi zirimo n’uruzubakwa mu mudugudu wa Nyakwibereka utangiye guturwa n’ubwiyongere bw’abaturage bikajyana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru