Madamu Jeannette Kagame amaze gutaha Urugo Impinganzima (urugo rw’amasaziro) rwo gutuzamo Intwaza (Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994). Uru rugo rwubatswe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Uru rugo Impinganzima rwatashywe na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Kabiri taliki ya 3/7/2018 rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 80.
Rugizwe n’inzu enye zo guturamo,Inzu mberabyombi, n’inzu 1 yo guturamo yakira ababyeyi 20. Ku ikubitiro zatujwemo ababyeyi basaga 30, mu gihe abandi bazajya bakirwa gahoro gahoro.
Madamu Jeannette Kagame yatangiye ijambo ashimira abitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ’Impinganzima Hostel’ igiye gutuzwamo “Intwaza”.
Yagize ati:"Nk’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zacu, iki ni igihe kitatworohera kubera amateka yacu aremereye, akaba atugiraho ingaruka tugihangana nazo, n’uyu munsi nyuma y’imyaka 24 jenocide yakorewe Abatutsi ibaye".
Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira , ati:’’Aba Babyeyi byabasabye kwirengagiza ibikomere bari bafite, bishakamo imbaraga no gukomera byatubereye twese isoko y’ishyaka ridutera guharanira ko nta Munyarwanda wamburwa uburenganzira bwe ku mpamvu iyo ariyo yose. Ababyeyi Intwaza mukomere kandi mukomeze gutwaza! Dutewe Ishema no kwitwa abana banyu, kandi tuzakomeza kuvoma imbaraga mu kwihangana n’ubugwaneza muhorana".
Madamu Jeannette, yongoyeho ati:’’Nubakiye ku mpanuro duhora duhabwa na Perezida Paul Kagame nagira ngo twibukiranye ko n’ubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye, hakiri byinshi dukwiye kwitaho, buri wese mu mbaraga n’ubumenyi afite kugira ngo tubashe kubaka u Rwanda twifuza ubu".
Madamu Jeannette Kagame yasoje agira ati:’’Ntitwashimira ababohoye u Rwanda ngo twibagirwe gushimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umurava muhorana,uko murushaho kwiteza imbere no guhuza imbaraga mu bikorwa bitanga ihumure ku Banyarwanda, biduha icyizere ko ejo h’u Rwanda ari heza’’. yasabye n’abatuye i Nyamata ko urugo batashye uyu munsi ruje rubasanga, ko ari abashyitsi abasaba kuzabagira abasangwa! ati:"Muzababere umuryango, mukomeze kubereka urukundo, nk’uko umuco Nyarwanda ubidutoza’’.
Iyi gahunda yo kuremera aba Babyeyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda batishoboye muri rusange, ni imwe mu nkingi izafasha u Rwanda gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.




















