Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Abana bata ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye

Tuesday 10 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Burera mu mirenge ya a Kinoni , Rugarama na Gahunga hari abana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye ijyanye n’ubwikorezi, bamwe baba bambaye imyenda y’ishuri bari mu mirimo.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri iyi mirenge yasanze aba bana mu mirimo mu masaha yo kwiga. Bamwe bameye kuganiriza umunyamakuru yavuze ko baba baje gushaka amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Kwizera Eric yagize ati, "Nasibye naje gushaka amafaranga yo kugura amakayi nzajya kwiga ejo mu gitondo n’imyenda yanjye yarashaje, Mama ntabushobozi afite."

Undi mwana watubwiye ko afite imyaka 11 twamusanze mu murenge wa Kinoni arimo kwikorera ingiga z’ibiti aho yavuze ko adashobora kujya kwiga yaburaye .

Yagize ati "Ubu se wajya kwiga waburaye, ndimo guhiga amafaranga yo gushakamo icyo kurya. Nari ngiye kwambuka amazi ngo njye kwiga mbonye akazi mpita ngakora ariko ndajyayo nyuma ya saa sita, noneho nabuze n’ubwato bunyambutsa ngo njye kwiga. Nziga ejo namaze kubona amakayi n’inkweto."

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko umwana hari igihe bamwohereza ku ishuri agakwepa, aho kujya ku ishuri akajya mu bindi, bikaba nabo ubwabo bibateye inkeke.

Mukeshima Annociata yagoze ati, "Natwe ababyeyi muraturenganya, hari igihe aba bana murimo kubona mu mirimo tubohereza ku ishuri bakigira mu mirimo itandukanye, wabaza umwana ngo ko utize, ati mwarimu yanyirukanye, mbese natwe biraduhangayikishije."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari n’abana iwabo baba badafite icyo kurya, rimwe na rimwe ababyeyi ntibakurikirane imyigire yabo bakigira mu kwikorera imizigo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Thephile, yaburiye abakoresha aba bana ko bagiye kujya bahanwa.

Yongera gushishikariza ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita ku bana babo bagakurikirana n’imyigire yabo ijyanye n’uburenganzira bwabo.

Mwanangu yagize ati, "Turongera gusaba abakoresha abana ko babireka kugira ngo uburengenzira bw’umwana bwubahirizwe, ikindi tugomba kujya tubahana twihanukiye kuko ntamwana ugoba kubuzwa amahirwe yo kwiga.

Niyo mpamvu n’ababyeyi tubasaba kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera, bagahindura imyumvire yo kumva ko umwana ari we ugomba kwishakira ibikoresho by’ishuri."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga cyane ko Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Burera yatangije icyumweru cyahariwe uburezi harimo n’ubukangurambaga bwo gusubiza aba bana mu ishuri ndetse ababyeyi bakibutswa n’uruhare rwabo mu burere bw’abana babo.

Kugeza ubu mu karere ka Burera harabarurwa abana bagera kuri bihumbi 7,744 bataye ishuri bagishakishwa ngo bagaruke, mu gihe nanone hibazwa amaherezo y’iki kibazo cyane ko hari bamwe bagarurwa mu ishuri bwacya kabiri bakongera bakajya kwishakira amafaranga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru