Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Burera mu mirenge ikora ku mipaka baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana babo by’umwihariko abakobwa babacika bakambuka umupaka bakajya gushaka abagabo babaruta muri Uganda.
Aba babayeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Kinoni, barasaba ko ubuyobozi n’izindi nzego bakomeza gukora ubukangurambaga buhozaho kuri iki kibazo.
Umwe mu baturage bahangayikishijwe n’icyo kibazo, witwa Semanza aragira ati: "Abana barambuka bakajya muri Uganda gushakisha ubuzima ariko bajya bamaducika bakigendera hanyuma mu minsi mike ukazumva ngo umwana yarabyaye; hari na bamwe bagaruka batwite bityo nk’ababyeyi bikadutera ikibazo gikomeye."
Undi muturage witwa Munyambizi Ildephonse twasanze mu murenge wa Rugarama yavuze ko bibatera agahinda kubona umwana w’umukobwa agiye gushaka umugabo umuruta.
Agira ati: "Biteye agahinda kubona umwana w’umukobwa yambuka akajya mu baturanyi yagerayo akazajya gushaka umugabo umuruta, hari n’igihe bamara kubyara bakabirukana bakaza kudutera ibibazo nk’ababyeyi; urumva iyo uwo mwana aje azanye urubyaro kubatunga bizangora nk’umubyeyi, iki kibazo kiradukomereye cyane rwose."
Bakomeza bavuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda aribwo abana bagiye babatoroka cyane, ngo nubwo n’abahungu bagiye bambuka ariko abakobwa benshi bahuye n’ibibazo bamwe baba ababyeyi imburagihe, bakiri bato.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga kuri iki kibazo maze ku murongo wa Telefone Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal atubwira ko aza kugira icyo abivugaho ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yaro yagaragarije umunyamakuru.
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru, gafite umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda kuri Km 63.
Gafite ubuso bungana na 644.5 Km2, ku bucucike bungana na 682/Km2 (Ibarura rya 2022), Burera ifite Imirenge 17, Utugari 69 n’Imidugudu 571, Burera kandi ituwe n’Abaturage 387,729 Abagabo 184,782, bangana na 47.7%, Abagore ni 202,947, bangana na 52.3%.