Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Ikorwa ry’umuhanda Mushubati - Koko - Nkomero rigiye gusenyera umuryango wa Nyirimanzi

Wednesday 8 January 2025
    Yasomwe na


Amazi aturuka mu bikorwa byo kubaka umuhanda Mushubati - Koko - Nkomero mu karere ka Rutsiro yinjira mu nzu y’umuryango wa Nyirimanzi wo m umurenge wa Musasa mu kagari ka Nyarubuye akaba agiye kwangiza inzu ye abamo n’umuryango.

Ni inzu iherereye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nyarubuye, aho abari muri izo nzu bavuga ko kubera ubwinshi bw’ayo mazi bwatumye bigira inama yo kuyitobora kugira ngo ayo mazi ajye abona aho aca atarinze kuyisenya yose.

Uyu musaza w’imyaka 72 avuga ko inzu ye muzitarabazwe ngo akorerwe igenagaciro, kuko abakora umuhanda bavuze ko itazagerwaho.

Mu gihe cy’imvura amazi amanukira imbere y’inzu ye. Aho kandi ngo hari hagenewe gukorwa rigori ifata amazi, no gushaka inzira yanyuzwamo, gusa ubu bisa nkaho byirengajyijwe.

Dukuzeyezu Mariya, akaba ari umwana w’uyu musaza Nyirimanzi Elias, yabwiye Mama Urwagasabo ko aya mazi ajya ababuza kuryama, ndetse byageze naho batobora inzu babamo kugira ngo ajye abona aho aca.

Yagize ati: "Bari bavuze ko batazahafata, bavuga ko bazashyiraho rigore yo kuyafata, iyo yaje mu nzu ntitubona ahantu turyama, turara duhagaze kandi n’ubuyobozi bwarahageze bubona ko rwose badukoreye ibintu bidashoboka".

Yakomeje agira ati: "Twatoboye n’inzu kugira ngo ajye abona ahantu anyura, ndumva na Gitifu w’akagari twarabimweretse n’umuyobozi w’isanteri nawe yarahageze, yewe na Mudugudu yarahageze, ayo mazi iyo aje mu nzu ni ukudutabariza rwose".

Basaba ubuyobozi kuba babishyura bakahava

Ati: "Bibaye ngombwa batubarira tukahimuka bitewe n’ikibazo cy’amazi. Ntabwo yasenye inzu, ariko yinjira mu nzu akabura aho anyura, twaratoboye, twatoboyemwo imyobo ine. Dusaba ubuyobozi nyine kugira ngo budufashe, kuko n’ubundi gutangira ayo mazi byarabananiye, n’ubundi numva batwishyura tukahava".

Kuri kino kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, mu butumwa bugufi yatwoherereje, yagaragaje ko kibazo bakizi ndetse n’ingamba bagifitiye.

Yagize ati: "Ibigendanye n’ibiti bye cypres byatemwe nabyo byarabazwe bizishyurwa, hafashwe ingamba, team (ikipe) y’akarere, RTDA, abakora umuhanda twagiyeyo dufata umwanzuro wihuse wo kurengera umuturage, hashakwa inzira inyuzwamo amazi no gukora rigori byihuse nkuko twabyemeranyijwe ariko turagumya gukurikirana".

Abayobozi batandukanye baje kureba ikibazo basiga bagihaye umurongo

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative

Iki uyu muryango wa Nyirimanzi uvuga usangiye na bamwe mu baturage bafite imitungo mu ikorwa ryuyu muhanda, bavuga ko bangirijwe imitungo yabo biturutse ku ikorwa ry’uyu muhanda, hanyuma za rigore ziyobora amazi zikayoborerwa mu mitungo yabo.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru