Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku mabwiriza y’ubuyobozi bwaka karere n’ubufatanye n’inzego z’umutekano haramukiye igikorwa cyo gusenya Umusigiti wa Mahoko, wubatswe mu nkengero z’Umugezi wa Sebeya, wasenywaga ku mpamvu itangwa yuko wubatswe mu manegeka.
Ubwo twahagera twahasanze inzego z’umutekano, ndetse n’abari bari muri kino gikorwa cyo gusenya uyu Musigiti wa Mahoko.
Hari amakuru avuga ko uyu Musigiti wa Mahoko wasenywe nyuma yaho abawusengeragamo basabwe kuwisenyera ariko bakinangira. Icyakora umwe mu bahasengeraga utashatse ko dutangaza amazina ye yabihakanye.
Yagize ati: "Bari badusabye gukuraho iryo shuri riri muri metero icumi (10), uvuye kuri Sebeya, umusigiti ukagumaho noneho tugategereza andi mabwiriza ajyanye n’isengero, ariko twebwe tukimara gukora ibyongibyo twategereje, ko baza kudusura ngo batwemerere gusiga amarangi kubera ko Sebeya yari yaciyemo".
Uyu kandi yakomeje agaragaza ko iki cyemezo cyo gusenya uyu Musigiti cy’abatunguye.
Yakomeje agira ati: "Ntabwo rero bigeze baza, nta rindi tangazo twabonye rivuga wenda ngo mukureho umusigiti hanyuma ngo twinangire, kuko hari harimo amatapi twakoreshaga mu zindi gahunda zisanzwe, nta lettre (ibaruwa) n’imwe twigeze tubona itubwira ngo mukureho umusigiti.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga kuri kino cyemezo cyo gusenya Umusigiti wa Rubavu, maze duhamagara umuyobozi waka Karere, Mulindwa Prosper, ariko ishuro twamuhamagaye kuri telefone igendanwa ntabwo yabashije kutwitaba.
Umugezi wa Sebeya ukaba waragiye uteza ibibazo mu bihe bitandukanye kubawuturiye, aho nko mu kwezi kwa Gicurasi mu Mawaka 2023, wateje ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu 100 ndetse wangiza n’imitungo yabo.
Mu gushaka ibisubizo kuri bino bibazo, hubatswe damu mu Murenge wa Kanama, yo gufasha gutangira amazi, ndetse hanubakwa urukuta rukikikije uno mugezi, icyakora hari n’abari bafite inyubako zigereye uyu Mugezi wa Sebeya basabwe kuzikuraho.
Yanditswe na Eulade Mahirwe