Bamwe mu baturage mu karere ka Musanze, by’umwihariko abakunze gukoresha umuhanda mushya wa Kaburimbo uva kuri kaminuza ya Ines Ruhengeri-Kampanga-Rushubi, watangiye kwangirika utaramara n’imyaka ibiri.
Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega mu murenge wa Kinigi, agera muri uwo muhanda, baravuga ko wasondetswe bityo bakifuza ko bakongera bakawusubiramo.
Izabayo Leonard yagize ati: "Uyu muhanda wose wuzuyemo ibinogo kandi mu byukuri ntabwo uramara imyaka ibiri, bagiye bawukora bahita bakawusondeka. Ibi bisimu birimo guteza impanuka, turasaba ko bawusubiramo ugakorwa neza kugira ngo natwe tugire ibikorwa remezo byiza bisobanutse."
Undi muturage yagize ati: "Nubwo kaburimbo tuyibonye vuba ariko tuzi imihanda ikomeye, ntabwo baza kuduhangika gutya ngo tubyemere; turasaba ababishinzwe gushaka rwiyemezamirimo akagaruka akawukora neza kubera ko uyu muhanda ukoreshwa cyane n’imodoka, amagare apakiye ibirayi. Rwose badupfunyikiye amazi, mudukorere ubuvugizi."
MAMA URWAGASABO TV yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo maze duhamagaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse ntiyaboneka ku murongo wa telefone, maze n’ubutumwa bugufi twamwohereje nabwo ntiyigeze abusubiza.
Abatuye muri ibi bice bavuga ko uyu ari umwe mu mihanda ya kaburimbo abaturage bubakiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane bwihute ndetse bajye babona uburyo bageza umusaruro ku isoko biboroheye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje