Saturday . 11 January 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 11 January » Musanze: Abagize urugaga rw’abagore muri FPR Inkotanyi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza – read more
  • 9 January » Rubavu: Isenywa ry’Umusigiti wa Mahoko ntirivugwaho rumwe – read more
  • 9 January » Musanze: Umuhanda wa kaburimbo utaramara imyaka ibiri watangiye kuzamo ibinogo – read more
  • 9 January » Rusizi: Yasanzwe yapfuye hakekwa uwo yatanzeho amakuru kuri Jenoside – read more
  • 9 January » Bugesera: Hari abana bigira munsi y’igiti – read more

Bugesera: Hari abana bigira munsi y’igiti

Thursday 9 January 2025
    Yasomwe na

Mu Murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera hari abana bigira munsi y’igiti abandi ku dutebe, icyo giti kikaba gifatwa nk’icyumba cy’ishuri.

Ni ikibazo kiri ku ishuri riherereye mu Kagari ka Kagenge ku kigo cy’amashuri cya EP Gitaramuka.

Nk’uko abarezi babivuga, izo ncuke zigira munsi y’icyo giti no mu kizu kitaruzura, iyo hari izuba ryinshi cyangwa imvura iguye bakwira imishwaro bakajya kwigira mu rusengero rwa AEBER.

Abo barezi bavuga ko kwigisha muri ubwo buryo bigira ingaruka ku bana aho usanga batarangiza amasomo yose uko bikwiye.

Elias Mutabaruka, umuyobozi wa EP Gitaramuka, avuga ko kuri icyo kigo basanzwe bafite ubucucike mu byumba by’amashuri, akaba asaba ko by’umwihariko bafashwa kubona ibyumba abana b’incuke bakwigiramo.

Ati: ‘Turasaba ko hakongerwa ibyumba byibuze umunani kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri abanza, ariko by’umwihariko tukubakirwa ibyumba by’incuke kuko nta na kimwe gihari. Ubu abana bigira hanze, twifashisha urusengero mu rwego rwo kugama.’

Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko kuba abana bigira munsi y’igiti bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakaba basaba ko hagira igikorwa.

Umwe agira ati: ‘Iyo imvura iguye, abana bose birukira mu rusengero, bityo kwiga bikaba bihagaze. Nkatwe nka rubanda rugufi, niho tujyana abana. Badufashe kugira ngo babone amashuri agezweho.’

Undi nawe ati: ‘Bimaze igihe kinini cyane, ariko uko iminsi yagiye ishira, haje ishuri ry’incuke rya gatatu, ubwo ibyo byateye ubucucike. Ishuri rya mbere ryigira mu kazu k’urusengero, irya kabiri rikigira mu rusengero, irindi rikigira munsi y’igiti.’

Richard Mutabazi, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, aherutse kubwira itangazamakuru ko mu Karere ayoboye bakoze ubugenzuzi bagasanga hari ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri, ndetse n’intebe zidahagije.

Yagize ati: ‘Ikibazo twarakibonye, twagisangije inzego nkuru ku rwego rw’igihugu, ari nayo mpamvu harimo gushakishwa uburyo budasanzwe bwo kugikemura.’

Yavuze ko kuba abana basigaye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ari bimwe mu byaratije umurindi ubucucike, kuko bose bavuye mu ngo bagana ishuri.

Ati: ‘Turashakisha ingengo y’imari nk’uko twabikoze igihe twubakaga amashuri menshi mu gihugu.’

Meya Mutabazi yavuze ko muri ako Karere hakenewe intebe ibihumbi 20, abafatanyabikorwa b’Akarere bakaba barahize gutanga izingana na 3,800, zizatwara asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri shuri rimeze gutya mu gihe Ikigo NESA kimaze iminsi gishyira ingufuri ku bigo gikora ubugenzuzi kigasanga bitujuje ubuzuranenge bw’ibisabwa ngo bibe ari ishuri ritangirwaho ireme ry’uburezi ryifuzwa. Muri ibyo bigo birenga 60 byafunzwe hari n’ibind bigera ku 1015 byategujwe ko byasanzwe nta byangombwa n’ibindi bituma byakomeza kwigirwaho.

Isooko: Umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru