Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Abagize urugaga rw’abagore muri FPR Inkotanyi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza

Saturday 11 January 2025
    Yasomwe na


Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu karere ka Musanze biyemeje ko bagiye kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu baturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Mutarama 2025 ubwo bari mu nteko Rusange yanatorewemo abagize abagize uru rugaga ku rwego rw’Akarere.

Mukasano Godance ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze akaba ashinzwe n’ubukangurambaga mu murenge wa Gacaca asaba inzego nshya zatowe kuba hafi y’abagore bashishikariza kwita ku isuku ndetse no kurwanye Igwingira mu bana.

Ati"Icyo tubasaba nukudufasha gushishikariza abagore bagenzi bacu kurwanya imirire mibi mu bana. Ikindi turifuza ko nk’abagore, twakwimakaza ubutabera mu miryango cyane cyane turwanya amakimbirane yo mu miryango, turashaka umuryango utekanye kandi ushoboye; ba mutima w’urugo dukwiye kuba imboni mu isibo dushaka ibisubizo ku bibazo byihariye umuryango."

Uwitonze Anonciata nawe ni umunyamuryango wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze, akaba ari mu nzego z’ubuyobozi muri komisiyo ngengamyitwarire mu ntara y’amajyaruguru, yagize ati: "Aba bayobozi twatoye uyu munsi twizeye ko bagiye kudufasha gukomeza urugamba turimo rwiterambere, bagiye gufatanya muri Manifesto y’umuryango kugira ngo gahunda ya NST2 izagerweho bibereye ku rwego rw’isibo."

Uwitonze Anonciata

Abatowe nabo bahamya ko bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga muri iyi manda y’imyaka itanu iri mbere, ngo ntibazigera batenguha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi.

Nyiransengimana Eugenie yatowe ku mwanya wa Presidente w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze akaba ariwe nubundi wari kuri uyu mwanya, yemeza ko bagiye gukomereza ku byakozwe muri manda ishyize.

Ati: "Tumaze kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, hari ibintu byinshi tutari twaragezeho twifuza kugeraho muri iyi manda y’imyaka 5 ndetse na Manifesto y’umuryango. Tuzibanda cyane kurwanya igwingira mu bana, kurwanya guta amashuri mu bana; ikindi ntabwo tuzatenguha Nyakubahwa Chairman w’umuryango, tuzamanuka dufatanye n’abagore hasi mu isibo kugira ngo tuzagere ku nteg Igihugu cyacu gifite mu guteza imbere abaturage."

Nyiransengimana Eugenie

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze Nsengimana Claudien, akaba n’Umuyobozi w’aka karere yavuze ko uru ari urugaga rwunganira komite Nyobozi ku rwego rwa karere mu rwego nubundi rwo gushyira mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi yemereye kugeza ku baturage.

Ati: "Nk’abamutima b’urugo nibo umuryango wubakiyeho turabasaba kumenya icyo umuryango ukeneye, hari ibijyanye no kwimakaza umuco w’isuku ahariho hose, gufatanya kurwanya ubukene, bakwiye kuba umusingi w’impinduka nziza mu mibereho y’abaturage. Mu bukungu bw’abaturage, bakwiye gufasha kurwanya amacakubiri ibyo byose nibyo tubasaba nka komite Nyobozi."

Meya wa Musanze akana na Chairman wa FPR/Inkotanyi mu karere

Abatowe ni Nyiransengimana Eugenie, akaba ari presidente ,Nyiramugisha Denyse ni Vice Presente, Secretarie ni Kuradusenge Fabienne.

Muri komisiyo y’ubukungu hatowe Ingabire Carine , Mu mibereho ni Nyirangirimana Vestine ,Mu miyoborere hatowe Mukandutiye Justine mu gihe mu Butabera hatowe Uwamahoro Jeanne d’Arc.

Iyi nteko rusange yari yatumiwemo abagera Kuri 451 baturutse mu mirenge yose uko ari 15 igize akarere ka Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice nawe yari yitabiriye

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru