Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRCongo) yateguje ibitangazamakuru bikorera ku butaka bwayo ko ibitangaza amakuru y’intsinzi ya M23, yise y’iterabwoba, bishobora kuzahagarikwa.
Ni umuburo watanzwe na Perezida w’urwego rwa Leta ya RDC rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru (CSAC), Christian Bosembe, kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, mu mabaruwa yandikiye umuyobozi wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), France 24 na TV5 Monde.
Bosembe yasobanuriye aba bayobozi ko ibi binyamakuru bikunze gutangaza ko M23 yafashe uduce, ngo nyamara iyo bigeze ku bice igisirikare cya RDC cyisubiza, biraceceka.
Yagize ati “Mbabajwe n’uko bimwe mu binyamakuru nka RFI, TV5 na France 24 biri gutangaza ibyitwa gufata ibice k’umutwe w’iterabwoba mu gihe bihisha ibyo FARDC igeraho. Twubaha ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga amakuru ariko tunamagana kubererekera iterabwoba.”
Bosembe yakomeje ati “Ndasaba itangazamakuru, ryaba iryo mu gihugu na mpuzamahanga kubahiriza izi ndangagaciro shingiro. Mu bubasha bwanjye nka Perezida wa CSAC, ntabwo nzazuyaza mu kubihagarika ku butaka bwa RDC mu gihe byakomeza.”
Gusa igisirikare cya FARDC gikunze gutangaza amakuru nayo ajya ashidikanywaho mu bibera ku rugamba, urugero ni ay’ifatwa ry’agace ka Ngungu muri teritwari ya Masisi, yari yatangajwe n’igisirikare cya leta kuri uyu wa 7 Mutarama 2025. Bamwe mu banyamakuru b’Abanye-Congo bari bayasakaje ku mbuga nkoranyambaga basabye imbabazi ababakurikira, basobanura ko atari impamo.